2022-05-13t025432z_1984536564_rc2t5u9ffbr1_rtrmadp_3_ukraine-crisis-satellite-1.jpg

U Burusiya burashinjwa gukoresha ibisasu bitemewe ku basivili ku kirwa cya Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Ukraine cyashinje icy’u Burusiya kugaba ibitero gikoresheje ibisasu bitwika bikoze mu kinyabutabire cya phosphorus ku Kirwa cya Snake, nyuma y’umunsi umwe Moscow ikuye ingabo zayo kuri iki kirwa kiri mu Nyanja y’Umukara.

Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Su-30 nizo zajugunye ibibombe bya phosphorus ubwo zanyuraga hejuru y’ik kirwa ziturutse muri Crimea nk’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, Valeriy Zaluzhnyi yabitangaje mu butumwabwa Telegram kuwa Gatanu.

Mu itangazo ryacyo gikoresha irindi zina bita iki kirwa, Igisirikare cya Ukraine cyagize kiti “ Uyu munsi ahagana saa kumi n’ebyiri…inege za Su-30 z’Igisirikare cy’u Burusiya zagabye ibitero kabiri zikoresheje ibibombe bya phosphorus ku Kirwa cya Zmiinyi,”

Nk’uko tubikesha Al Jazeera, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yasobanuye kuvana ingabo zabo ku kirwa kuwa Kane ushize nk’igikorwa cyo kugaragaza ubushake bw’uko Moscow itazabangamira imbaraga Loni ishyira mu gutegura iyoherezwa y’ibinyampeke ritekanye biva ku byambu bya Ukraine ku Nyanja y’Umukara.

Igisirikare cya Ukraine kuwa Gatanu kikaba cyarashinje u Burusiya kutubahiriza n’ibyo ubwacyo kitangarije.

2022-05-13t025432z_1984536564_rc2t5u9ffbr1_rtrmadp_3_ukraine-crisis-satellite-1.jpg

Amashusho aherekeza itangazo ry’Igisirikare cya Ukraine yerekanye indege zijugunye bombe byibuze inshuro ebyiri kuri icyo kirwa.

Bivugwa ko ibibombe bya phosphorus ari ibisasu bitwika ikoreshw ryabyo ku basivili ribujijwe mu mategeko mpuzamahanga agenga intambara, ariko byemerewe gukoreshwa ku bipimo bya gisirikare.

Ukraine yashinje kenshi Ingabo z’u Burusiya gukoresha ibibombe bya phosphorus ahantu hatuwe n’abaturage kuva intambara yatangira muri Gashyantare, ariko u Burusiya bukabihakana.

Ikirwa cy’inzoka (Snake Island) kiri ku nkombe za Ukraine, ku birometero 35 uvuye kuri delta ya Danube, kandi cyari kimaze kuba agace ibikorwa bya gisirikare bibujijweho ka Ukraine mbere y’uko intambara itangira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *