Kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Mata 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko u Burusiya butazahagarika ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine kubera ibiganiro by’amahoro bizakurikiraho.
Abayobozi b’u Burusiya bavuga ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bidatera imbere vuba nk’uko babyifuza, kandi bashinja Uburengerazuba kugerageza guhagarika imishyikirano mu kuzamura ibirego by’intambara barega ingabo z’u Burusiya muri Ukraine, Moscou ihakana.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Leta y’u Burusiya, Lavrov yavuze ko nta mpamvu yabonye yo kudakomeza ibiganiro na Ukraine ariko ashimangira ko Moscou itazahagarika ibikorwa byayo mu gihe impande zombi zizongera guterana.
Lavrov yavuze ko Perezida Vladimir Putin yari yategetse guhagarika ibikorwa bya gisirikare mu cyiciro cya mbere cy’ibiganiro hagati y’Abarusiya n’Abanya-Ukraine mu mpera za Gashyantare ariko ko aho u Burusiya buhagaze hahindutse kuva icyo gihe nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Lavrov ati: “Tumaze kumenya neza ko Abanya Ukraine badateganya kwisubiraho, hafashwe icyemezo cy’uko mu biganiro bizakurikiraho, nta guhagarara (mu bikorwa bya gisirikare) mu gihe amasezerano ya nyuma atagezweho.”
Ku ya 24 Gashyantare, u Burusiya bwohereje ingabo ibihumbi icumi muri Ukraine mu cyo bwise igikorwa kidasanzwe cyo gutesha agaciro ubushobozi bwa gisirikare bw’umuturanyi wo no kurandura burundu abantu bise abanyagihugu babi.
Ingabo za Ukraine zahanganye n’ibitero bikaze kandi Uburengerazuba bwafatiye ibihano u Burusiya mu rwego rwo kubuhatira gukura ingabo zabwo muri Ukraine.
Mu cyumweru gishize, Lavrov yashinje Ukraine ko yashyikirije Moscou umushinga w’amasezerano y’amahoro “atakwemerwa” yatandukiriye amasezerano impande zombi zari zagezeho mbere. Kyiv yamaganye ibyo Lavrov yavuze icyo gihe yafashe nk’amayeri yo guhungabanya Ukraine cyangwa kuyobya uburari ku byaha by’intambara bishinjwa ingabo z’u Burusiya.


