Leta y’u Burusiya yatangaje ko umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare wa NATO uri gusatira intambara yeruye na bwo bitewe n’intwaro ibihugu biwugize bikomeje guha ubutegetsi bwa Ukraine.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Moscow kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022.
Zakharova yagize ati: “Ibihugu bya NATO bisa n’aho birushanwa mu guha intwaro n’amasasu ubutegetsi bwa Kyiv, bibuha ubutasi, imyitozo ndetse bikanatanga amabwiriza y’uko ibikorwa byo ku rugamba bikorwa; ibyo bikabyegereza ku murongo mubi w’imirwano yeruye n’u Burusiya.”
Uyu munyapolitiki yamenyesheje ibihugu bigize NATO by’umwihariko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ko biri kugira uruhare mu byaha bikorwa n’ubutegetsi bwa Ukraine ndetse no mu bikorwa by’iterabwoba bibera kuri ubu butaka.
Maria Zakharova aremeza kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022, ibihugu bigize NATO bimaze guha Leta ya Ukraine inkunga ifite agaciro kabarirwa muri miliyari 42.3 z’amadolari zirimo iza USA zifite agaciro ka miliyari 28.3 z’amadolari.



