U Burusiya buri kohereza ibikoresho bya gisirikare n’ingabo ku mupaka wa Koreya ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin biravugwa ko yatangiye kohereza ingabo n’ibikoresho bikomeye bya gisirikare ku mupaka w’iki gihugu na Koreya ya Ruguru mu gihe intambara ikomeje gututumba muri iki gice.

Video bivugwa ko itarasuzumwa neza ngo harebwe niba ari iya nyayo yagaragayemo gari ya moshi ipakiye ibikoresho bya gisirikare yerekeza ku mupaka ureshya na miles 11 hagati ya Koreya ya Ruguru n’u Burusiya.

YouTube player

Indi video ikaba yagaragaje za kajugujugu z’intambara nazo zerekeza ku mupaka kimwe n’ibimodoka bya gisirikare.

Amakuru aturuka mu kinyamakuru cyo mu Burusiya,R.U, avuga ko gari ya moshi ipakiye ibikoresho bya gisrikare yerekeje ahitwa Primorsky iciye ahitwa Khabarovsk yabonwe n’abaturage ubwabo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Naho umwe mu ngabo z’igihugu we yatangaje ko urujya n’uruza rw’ingabo n’ibikoresho hakoreshejwe uburyo butandukanye byagaragaye mu gice cya Primorsky byatangiye mu cyumweru gishize.

Ibi bikaba byaraje nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu ushize igihugu cy’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishwaniye mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni bapfa itangazo ry’aka kanama ryakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryamaganaga igerageza rya missile rya Koreya ya Ruguru riheutse gupfuba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *