U Burusiya buti ubutaha tuzarasa ubwato bwanyu, Gen Sir Carter nawe ati ikosa rito rizateza intambara yeruye

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya bwaburiye u Bwongereza kuri uyu wa Kane ushize bububwira ko ubutaha buzarasa ubwato bwabwo nibwongera gukora ibikorwa by’ubushotoranyi buvogera amazi yabwo mu Nyanja y’Umukara (Black Sea) ku nkengero z’Intara ya Crimea, u Burusiya bwigaruriye buyatse Ukraine mu 2014.

U Burusiya bwahamagaje Ambasaderi w’u Bwongereza I Moscow bumuha ubutumwa bwo kwihaniza guverinoma y’igihugu cye nyuma y’aho ubwato bw’intambara bw’u Bwongereza buherutse kuvogera amazi y’u Burusiya nk’uko leta yabwo ivuga, ariko u Bwongereza n’ibindi bihugu by’inshuti bivuga ko ari amazi ya Ukraine.

U Bwongereza bwavuze ko amakuru u Burusiya buherutse gutanga buvuga ko bwarashe amasasu ya gasopo ndetse bugatera bombe enye imbere y’ubwato bw’u Bwongereza , NHS Defender, mu minsi ishize ari ikinyoma ntabyabaye.

I Moscow, Ambasaderi w’u Bwongereza, Deborah Bronnert, yahamagajwe kubera icyo u Burusiya bwita igikorwa kibi cyane cyateza akaga cy’u Bwongereza mu Nyanja y’Umukara, mu gihe umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga Maria Zakharova ashinja u Bwongereza ibinyoma byambaye ubusa nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’u Burusiya, Sergei Ryabkov yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya ati “ Dushobora gusaba ku neza ko amategeko mpuzamahanga yubahizwa kandi ibyo bidakozwe dushobora gukoresha bombe”

Ryabkov, avuga ku byerekeranye n’ibyatangajwe na Moscow aho indege y’u Burusiya yateye ibisasu mu nzira y’ubwato bw’u Bwongereza, yavuze ko ubutaha ibisasu bitazoherezwa gusa mu nzira yabwo ahubwo bizoherezwa no ku bwato ubwabwo.

Inyanja y’Umukara u Burusiya bukoresha mu kwerekana ingufu zabwo muri Mediterane, imaze ibinyejana iteza umwuka mubi hagati y’u Burusiya n’ibihugu biba bihanganye nka Turkiya, u Bufaransa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Burusiya bwafashe umwigimbakirwa wa Crimea buwuhindura intara yabwo buyambuye Ukraine mu 2014 kuva ubwo bukaba bufata ibice biwukikije n’inkombe zawo nk’amazi y’u Burusiya. Ibihugu byo mu burengerazuba ariko na n’ubu biracyafata Crimea nk’intara ya Ukraine ndetse n’amazi ayikikije, ibintu bishobora kuzashoza intambara hatabayeho kwigengesera.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johson, yavuze ko ubwato bw’intambara bw’Abongereza bwavaga ku cyambu cya Odessa muri Ukraine bujya muri Georgia ku cyambu cya Batumi, bwagendaga bukurikije amategeko kandi bwanyuraga mu mazi mpuzamahanga.

Ati “ Aya ni amazi ya Ukraine kandi bwari uburenganzira bwuzuye kuyakoresha..”

Minisitiri w’ingabo w’u Bwongereza, Ben Wallace ahubwo yarahindukiye ashinja abapilote b’Abarusiya gukora ibikorwa bidatekanye hejuru y’ubwato bwabo aho avuga ko izo ndege zikatishije nko muri metero 152 hejuru y’ubwato bwabo.

Ku rundi ruhande, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza, Gen. Sir Nick Carter, wavukiye i Nairobi muri Kenya mu 1959, avuga ko ikosa rito mu mukino nk’uw’injangwe n’imbeba hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza rishobora kuzateza intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi mu Nyanja y’Umukara.

Gen. Sir Nick Carter avuga ko ubwoba bwo kujya mu ntambara hagati y’ibihugu byombi ari kimwe mu bintu birimo gutuma arara adasinziriye muri iyi minsi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *