U Burusiya bwaburiye u Bwongereza na NATO ko bushobora kurasa ku bikorwa remezo bya gisirikare byabo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burusiya yatanze umuburo w’uko ishobora kurasa ku bikorwa remezo bya gisirikare by’u Bwongereza, kubera ubufasha iki gihugu gikomeje guha Ukraine.

U Burusiya bwatanze uyu muburo nyuma y’ ‘amagambo y’ubushotoranyi’ buvuga ko aheruka gutangazwa na Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza ashyigikira ibitero ku Burusiya.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko uretse kurasa ku Bwongereza bashobora no kurasa ku bindi bihugu bya NATO bikomeje guha intwaro Ukraine.

Ati: “Ese twaba twumva neza ko ku bwo guhungabanya itangwa ry’ibikoresho bya gisirikare, u Burusiya bushobora kurasa ibikorwa bya gisirikare mu bice by’ibyo bihugu bya NATO biri guha intwaro ubutegetsi bw’i Kyiv? Nyuma ya byose, ibi byose bihita bigamisha ku mfu n’imeneka ry’amaraso ku butaka bwa Ukraine. Nkurikije uko mbyumva, u Bwongereza buri muri ibyo bihugu.”

Madamu Zakharova yatangaje ibi nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza, James Heappey atangaje ko igihugu cye kiri inyuma y’ibitero by’indege biheruka kugabwa ku bikorwa remezo by’u Burusiya.

Minisitiri James Heappey waganiraga na The Times yunzemo ko Ukraine yemerewe gukoresha intwaro yahawe n’u Bwongereza mu guhangana n’u Burusiya.

Yavuze ko ari inshingano z’u Bwongereza gushyigikira ibitero bya Ukraine ku bikorwa remezo by’u Burusiya kuko biri mu byagabanya imfu z’abaturage, ibyo Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yafashe nk’amagambo y’ubushotoranyi.

Mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba, u Burusiya bwavuze ko bushobora kongera kurasa i Kyiv ku murwa mukuru wa Ukraine butitaye ku kuba hariyo abadipolomate b’u Bwongereza ndetse n’ab’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ni nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki cyumweru Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, atangaje ko u Bwongereza bwongeye gufungura Ambasade yabwo i Kyiv nyuma y’amezi abiri bwarakuyeyo abadipolomate babwo kubera intambara.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga aheruka gutangaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo ziteganya kongera kufungura Ambasade yazo muri Ukraine.

Zakharova yavuze ko u Bwongereza bukwiye guhagarika kugira uruhare mu bikorwa by’ubushotoranyi bya Ukraine, butabikora u Burusiya na bwo bugahita busubiza byihuse.

Yavuze ko kuri ubu Ingabo z’u Burusiya ziryamiye amajanja ku buryo bibaye ngombwa zahita zitangira kurasira ku ntera ya kure ku nyubako zikoreramo inzego zikomeye i Kyiv.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Burusiya bwaburiye u Bwongereza na NATO ko bushobora kurasa ku bikorwa remezo bya gisirikare byabo
    Mana tabara Ukrein

  2. U Burusiya bwaburiye u Bwongereza na NATO ko bushobora kurasa ku bikorwa remezo bya gisirikare byabo
    Mana tabara Ukrein

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *