U Burusiya buratangaza ko ingabo zabwo zarashe amasasu yo kuburira ndetse zigatera za bombe kugira ngo zibuze ubwato bwa gisirikare bw’u Bwongereza kwinjira mu mazi y’inyanja y’umukara kuri uyu wa Gatatu, ibintu u Bwongereza buhakana ko byabaye.
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko ubwato bw’igisirikare cyo mu mazi cy’u Bwongereza, HMS Defender “bwabanje guhabwa umuburo w’ibanze ko intwaro ziza gukoreshwa mu gihe imipaka y’igihugu cy’u Burusiya yavogerwa ariko ntibwumve uwo muburo.
Bivugwa ko ibi byabereye ku nkombe za Cape Fiolent kuri Crimea, u Burusiya bwigaruriye buyambuye Ukraine muri 2014; aho ngo ubwato bw’Abongereza bwari bwavogereye amazi yaho kugeza mu birometero bitatu imbere nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ikomeza ivuga ko ubwato bushinzwe kurinda imbibi bwarashe amasasu yo kuburira mu gihe indege y’intambara ya SU-24 yarekuriye bombe enye mu mazi imbere ya HMS Defender ikabona guhindukira isubira inyuma.
Minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza ariko yahakanye aya makuru atangazwa n’u Burusiya igira iti: “Nta masasu yo kuburira yarashwe kuri HMS Defender. Ubwato bwa Royal Navy burimo kunyura mu mutuzo mu mazi ya Ukraine hakurikijwe amategeko mpuzamahanga. ”
Minisitiri w’ingabo, Ben Wallace, mu itangazo rye yavuze ko HMS Defender yagendaga mu nzira izwi ku rwego mpuzamahanga kuva Odessa, muri Ukraine, yerekeza muri Georgia.
Ati: “Nkuko bisanzwe muri iyi nzira, HMS Defender yinjiye mu muhora uzwi utandukanya urujya n’uruza mpuzamahanga. Yasohotse muri uwo muhora amahoro saa 09:45 BST (British Summer Time).
Nk’ibisanzwe, amato y’u Burusiya yakurikiranaga inzira yayo (HMS Defender) maze asobanurirwa imyitozo yo mu gace ihereyemo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


