Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gicurasi, igihangange cy’ingufu z’u Burusiya, Gazprom, cyatangaje ko cyahagaritse kohereza gaz muri Finlande nyuma y’uko Helsinki yanze kwishyura mu mafaranga akoreshwa mu Burusiya (Rubles).
Isosiyete y’ingufu ya Leta ya Finlande, Gasum, ntabwo yemeye amabwiriza yashyizweho na Moscou y’igihe ntarengwa cy’itariki ya 20 Gicurasi, bituma Gazprom “ihagarika burundu itangwa rya gaze”, nk’uko iki kigo cy’u Burusiya cyabitangaje.
Muri icyo gihe kandi, benshi bemeza ko Kremlin yakoresheje aka kanya mu kwihorera ku cyemezo cya Finlande cyo gusaba kuba umunyamuryango wa NATO, igikorwa Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin abona nk’ikibazo ku mutekano w’igihugu cye nk’uko tubikesha Euronews.
Mu gusubiza iki cyemezo cya Finlande, u Burusiya bwatangaje ko “buzahatirwa gutera izindi ntambwe zo gusubiza, zirimo iza tekiniki za igisirikare ndetse n’izindi, kugira ngo bite ku iterabwoba batewe.”


