Ingabo z’u Burusiya zarashe mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu.
Nk’uko Guterres yabitangaje, yagiriye uruzinduko muri Ukraine avuye mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, kuri wa 27 Mata 2022 aho yagiranye ibiganiro na Perezida Vladimir Putin ku ihagarikwa ry’intambara y’ibi bihugu.
Yagize ati: “Nageze muri Ukraine nyuma yo gusura Moscow. Tuzakomeza gukorana kugira ngo twagure ibikorwa by’ubutabazi kandi dushobore gukura abasivili mu bice biberamo intambara. Intambara nirangira vuba, bizabera byiza Ukraine, u Burusiya n’Isi.”
Mu bice Guterres yasuye, harimo ibyo ingabo z’u Burusiya zishinjwa kwicamo abasivili benshi nko mu karere ka Bucha, asaba ubutegetsi bwa Putin ko bwazafasha urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubukoraho iperereza.
Kuri uyu wa 28 Mata kandi, Guterres yanasuye umujyi wa Borodianka uri mu nkengero z’intara ya Kyiv, nyuma ahura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagirana ikiganiro.
Nyuma y’iki kiganiro nk’uko France 24 yabitangaje, Perezida Zelensky avuga ko ari bwo u Burusiya bwarashe mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kyiv, akabona ko iki gitero cyari kigamije gutesha agaciro Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati: “Uyu munsi nyuma gato y’ibiganiro byacu byabereye i Kyiv, misile z’Abarusiya zaraswe mu mujyi. Roketi eshanu. Ibi bisobanuye byinshi ku butegetsi bw’u Burusiya busuzugura UN na buri kimwe uyu muryango uhagarariye.”
Hari hagiye gushira ibyumweru bibiri u Burusiya butarasa muri Kyiv. Urwego rwa Ukraine rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi rwatangaje ko iki gitero gishya cyakomerekeyemo abantu 10 bari mu nyubako ebyiri.


