U Burusiya bwatangaje ko nta gahenge buteganya guha Ukraine kuri Noheri

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya bwavuze ko nta gahenge buteganya guha Ukraine mu gihe cyo kwizihiza Noheri nyuma y’amezi 10 y’intambara muri iki gihugu, bwanga umuhamagaro wa Kyiv wo kuzaba bwamaze gusubiza inyuma ingabo zabwo kuri Noheri mu rwego rwo guhagarika amakimbirane akomeye mu Burayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye .

Kugeza ubu u Burusiya na Ukraine ntabwo biri mu biganiro byo guhagarika imirwano, ibera mu burasirazuba no mu majyepfo nubwo hagaragara kugenda gake ku mpande zombi nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Kuri uyu wa Gatatu, umurwa mukuru Kyiv wongeye kugabwaho ibitero bya drones, inyubako ebyiri z’ubuyobozi ziribasirwa, ariko ubwirinzi bwo mu kirere bwa Ukraine bubasha guhanura drones 13 nk’uko byatangawe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Zelensky muri iki cyumweru nibwo yavuze ko u Burusiya bukwiye gutangira gusubiza inyuma ingabo zabwo bikazagera kur Noheri zatashye mu rwego rwo kurangiza intambara, ariko Moscow yateye utwatsi uyu muhamagaro ivuga ko Ukraine ikwiye kubanza kwemera gutakaza ubutaka bwayo u Burusiya bwigaruriye mbere y’uko hagira ikindi gikorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *