Perezida Vladimir Putin yatangaje ko yamaze gutangiza ubukangurambaga bugomba gusiga inkeragutabara zibarirwa mu 300,000 zigiye gutanga umusada mu ntambara Ingabo z’u Burusiya zimaze igihe zihanganyemo n’iza Ukraine.
Ni icyemezo Perezida Vladimir Putin yatangaje, nyuma yo kubisabwa na Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ndetse n’ubuyobozi bukuru bwazo.
Yavuze ko icyemezo yafashe ari “icyemezo gikwiye”, bijyanye n’ikibazo cyugarije igihugu cye.
Ni icyemezo Perezida w’u Burusiya yavuze ko kizafasha mu kurinda “ubutaka, ubusugire n’umutekano w’abaturage b’u Burusiya”, by’umwihariko mu bice Ingabo za kiriya gihugu zambuye abanya-Ukraine.
Yakomeje agira ati: “Turimo tuvuga ku bukangurambaga. Burareba abaturage kuri ubu bari mu nkeragutabara, ariko hejuru ya byose; ababaye mu gisirikare bafite ubumenyi bwa gisirikare ndetse n’ubunararibonye bukwiye. Ni bo bonyine bazakoreshwa mu gisirikare.”
Perezida Vladimir Putin yasobanuye ko ku birometero birenga 1,000 aho Ingabo z’u Burusiya ziri uvuye ku butaka bw’igihugu cye, zidahanganye gusa n’abanya-Ukraine ko ahubwo zinahanganye n’ibihugu byose byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Yavuze ko aho ibintu bigeze NATO iri gukorera ibikorwa by’ubutasi mu gice cy’amajyepfo y’u Burusiya, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bubiligi biri kotsa igitutu Ukraine mu buryo bweruye biyisaba gukorera ibikorwa byayo bya gisirikare mu gihugu cye.
Ati: “Bari kwerura bakavuga ko u Burusiya bugomba gutsindwa urugamba ku kiguzi icyo aricyo cyose.”
Putin yavuze ko kuri ubu Ukraine yanatangiye gukoresha intwaro kirimbuzi nyuma yo kubisabwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba, ibyo avuga ko bishobora gukurura intambara y’ibitwaro kirimbuzi.
Yavuze ko by’umwihariko imvugo z’abayobozi bakomeye bo mu bihugu bigize NATO z’uko hashobora gukoreshwa intwaro zangiza byinshi zibishimangira, gusa aboneraho kwibutsa ababivuze ko u Burusiya na bwo butunze bene izo ntwaro kandi zo zigezweho kurusha izabyo.
Yunzemo ati: “Ubusugire bw’ubutaka bwacu nibuvogerwa, nta kabuza tuzakoresha uburyo bwose dufite mu kurinda u Burusiya n’abaturage bacu. Ibi si ukubeshya. Ikindi abagerageza kudukangisha intwaro kirimbuzi bagomba kumenya ko icyerekezo cy’umutaga gishobora guhindukira kikerekeza kuri bo.”



2 Responses
U Burusiya bwatangiye gutegura inkeragutabara 300,000 zo guhangana na Ukraine
Putin njye ndanwemera by danger!!! Nivamume yera azabarimbure
U Burusiya bwatangiye gutegura inkeragutabara 300,000 zo guhangana na Ukraine
Putin njye ndanwemera by danger!!! Nivamume yera azabarimbure