U Burusiya bwataye muri yombi abarenga 8 bushinja kugaba igitero ku kiraro cya Crimea

Sangiza iyi nkuru

Urwego rushinzwe umutekano w’igihugu mu Burusiya rwataye muri yombi abantu umunani rushinja gutegura igitero byagabwe ku kiraro cya Crimea tariki ya 8 Ukwakira 2022.

Abatawe muri yombi nk’uko ibiro ntaramakuru TASS bibivuga barimo Abarusiya batanu, Abanya-Ukraine batatu ndetse n’abo muri Armenia nk’uko uru rwego ruzwi nka FSB rwabitangaje kuri uyu wa 12 Ukwakira. Ruti: “Abenegihugu b’u Burusiya, Abanya-Ukraine batatu n’abo muri Armenia bagize uruhare mu itegurwa ry’igitero batawe muri yombi muri dosiye y’icyaha.”

Uru rwego rusobanura ko rumaze kumenya abantu 12 bagize uruhare muri iki gitero barimo aba benegihugu ba batatu ba Ukraine, babiri bo muri Georgia n’umwe wo muri Armenia; ngo bakaba baragize uruhare mu gukura ibiturika muri Bulgaria byanyuze muri Georgia, bigakomereza muri Armenia.

Naho ngo umwe wo muri Ukraine n’Abarusiya batanu bo barashinjwa gutegura inyandiko z’itegurwa ry’igitero ku ruganda rutabaho rwo muri Crimea rwagombaga kwakira ibi biturika.

Iperereza ryakozwe n’urwego rubishinzwe mu Burusiya ryemeje ko iki gitero cyakozwe n’abakozi ba Leta ya Ukraine ndetse ryatumye na bwo bugaba icyo kwihorera mu bice bitandukanye by’iki gihugu bihanganye, birimo umurwa mukuru, Kyiv.

Ibi bitero bya misile n’iby’indege bimaze kugabwa tariki ya 10 Ukwakira, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yamenyesheje Ukraine ko niyongera kugaba ibitero by’iterabwoba ku butaka bw’igihugu cyabo, bazongera kuyisubiza nk’uko babigenje uwo munsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *