Mu kunyomoza ibiherutse gutangazwa, kuri uyu wa Gatandatu, bubinyujije kuri Ambasaderi wabwo i Kinshasa, u Burusiya bwemeje ko bwahaye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ntangiriro za 2021, toni zirenga 160 z’intwaro n’amasasu .
Ibi bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Burusiya muri DRC bije bisubiza inyandiko y’ikinyamakuru Africa Intelligence giherutse kwemeza ko DRC n’u Burusiya biri gukora ku masezerano akomeye ya gisirikare azatuma buha kajugujugu 7 z’intambara Igisirikare cya Congo.
Ambasade y’u Burusiya ihakana ayo makuru yaagize iti “Nyuma y’ayo makuru ya Africa Intelligence ”yo ku ya 27 Ukwakira 2022…. Ambasade y’u Burusiya muri DRC irashaka guhamagarira abanditsi b’iki kinyamakuru kugenzura amasoko yabo ku kijyanye n’ubufatanye bwa gisirikare bw’u Burusiya na Congo. ”
Yakomeje igira iti “Ambasade yifuje cyane cyane kwerekana ko gutanga intwaro n’amasasu k’u Burusiya bigenewe FARDC byabaye mu ntangiriro za 2021 ku bunini bwa toni zirenga 160″.
Ku gihugu cya Putin, ibikubiye mu nkuru ivuga ku yandi masezerano akekwa kuba hagati ya Kinshasa na Moscou ni ukugerageza kwangiza izina ryacyo nk’uko tubikesha Politico.cd.
U Burusiya bukaba bwahakanye ayo masezerano nyuma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho Minisiteri y’ingabo na yo kuwa Kane ushize yahakanye ko hari amasezerano yagiranye n’u Burusiya yo kuyiha intwaro nyuma y’uruzinduko muri icyo gihugu, mu minsi ishize, rwa minisitiri w’ingabo, Gilbert Kabanda.



2 Responses
U Burusiya bwemeje ko mu ntangiriro za 2021 bwahaye RDC toni 160 z’imbunda n’amasasu
Uburusiye bwagize neza nibura M23 ibonye umusaada w’amasasu kuko FRDC ibita ku rugamba abasore bakabitoragura ubundi bakabirukansa kubunompamaguru
U Burusiya bwemeje ko mu ntangiriro za 2021 bwahaye RDC toni 160 z’imbunda n’amasasu
Uburusiye bwagize neza nibura M23 ibonye umusaada w’amasasu kuko FRDC ibita ku rugamba abasore bakabitoragura ubundi bakabirukansa kubunompamaguru