Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov yatangaje ko ibiro by’abahagarariye USA i Petersburg birafungwa hagakurikiraho kwirukana abadipolomate 60 bahagarariye iki gihugu mu rwego rwo kwihorera.
Iki cyemezo gifashwe nyuma yaho abahagarariye u Burusiya nabo baherutse kwirukanwa na USA ndetse n’ibindi bihugu by’i Burayi.
Ikinyamakuru The Washington Post kiratangaza ko Heather Nauert, umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane tariki ya 29 Werurwe yavugiye i Washington, ati “U Burusiya nta shingiro bufite ryo kwirukana abahagarariye igihugu cyacu.”
Aya makimbirane hagati y’ibihugu byombi yatewe n’irogwa ry’uwari intasi y’u Burusiya, Sergei Skripal wari warahungiye mu Bwongereza.
Nyuma y’irogwa rya rya Skripal, u Bwongereza bwahise bwirukana abahagarariye u Burusiya 23, Ibindi bihugu nka Latvia, Lithuania na Polonye bikaba bisaba abahagarariye u Burusiya ngo batange ubusobanuro ku irogwa rya Skripal.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


