Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatutariki ya 29 Mata 2017, mu gihugu cy’u Burusiya habyukiye imyigaragambyo idasanzwe yo kwamagana ko Perezida Putin yakongera kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu, abenshi mu bigaragambya bakaba batawe muri yombi kuko bayikoze mu buryo butemewe nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano zo muri kiriya gihugu..
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ijwi ry’Amerika rivuga ko kugeza mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, ababarirwa mu Magana bakwiriye mu mujyi wa Moscou, umurwa mukuru w’igihugu cy’u Burusiya, aho bajya kuri buri biro bikuru by’abayobozi batandukanye basakuza ndetse banangiza mu gihe iyi myigaragambyo yakorewe no mu yindi mijyi igera kuri 52 hirya no hino muri kiriya gihugu.
Aba bigaragambya kandi bashyizwe bageze ku biro bikuru by’umukuru w’igihugu aho bamushyikirije urwandiko rumwihaniza ko badashaka kongera kubona kandidatire ye mu baziyamamariza kuyobora kiriya gihugu mu mwaka utaha wa 2018.
Abatari bacye mu bigaragambya, kuri ubu bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bacumbikiwe n’inzego z’umutekano za kiriya gihugu.
Imyigaragambyo nk’iyi muri kiriya gihugu yaherukaga muri Werurwe uyu mwaka, aho na bwo abasaga 1000 batawe muri yombi bagafungwa barimo n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na leta, Alexei Navalny.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi myigaragambyo kandi ibaye mu gihe inzego z’umutekano zo zari zageragaje kuyiburizamo zanga ko iba, ariko abaturage bakayikora ku ngufu ikaba ifashe umunsi wa 2, hakaba hari impungenge ko yazanakomeza kandi ko yakwangiza byinshi.
Vladimir Vladimirovich Putin yagiye ku butegetsi kuri iyi manda ya 3 agiye gusiza guhera muri 2012, nyuma yo kuba Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, iyi myigaragambyo ikaabaigamije kumukumra kwiyamamariza manda ya kane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


