U Burusiya na Ukraine byumvikanye ku masezerano yo guhagarika imirwano kuri Pasika y’abayoboke b’idini rya Orthodox, aho Vladimir Putin avuga ko yategetse ingabo z’u Burusiya guhagarika imirwano “mu mpande zose” mu mpera z’iki cyumweru.
Iri tangazo ryaturutse i Moscou rije nyuma y’uko Volodymyr Zelensky yari amaze gusaba inshuro nyinshi guhagarika imirwano, ariko zose zikirengagizwa n’u Burusiya.
Kuri ubu, nk’uko tubikesha BBC, ku wa Gatandatu, itariki ya 11 Mata kugeza ku Cyumweru cya Pasika, Putin yatangaje agahenge guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (14:00 BST) kugeza ku Cyumweru cya pasika, yongeraho ko yiteze ko Ukraine “izakurikiza urwo rugero” rw’u Burusiya.
Yategetse ingabo ze ariko kwitegura guhagarika “ubushotoranyi bw’umwanzi” bushoboka ndetse n’ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko imvugo y’u Burusiya no kugerageza gushimuta iyo gahunda, bitashimishije Abanya-Ukraine. Gusa, Perezida Zelensky yahise ajya kuri X avuga ko Ukraine “yiteguye kuyubahiriza”.
Yanditse ati: “Abantu bakeneye Pasika itarangwamo iterabwoba n’inzira nyayo igana ku mahoro.”
Yongeyeho ko “u Burusiya bufite amahirwe yo kudasubira mu mirwano nyuma ya Pasika.”


