Igihugu cy’u Burusiya kirateganya kwihimura kuri Leta zunze ubumwe za Amerika kizikomanyiriza mu rwego rwo kwishyurana ku bihano Amerika yagifatiye kubera kwivanga mu matora yayo yo mu 2016.
Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Ryabkov, wabitangarije ikigo ntaramakuru RIA Novosti cyo mu Burusiya, ntiyatanze ibindi bisobanuro. Yavuze gusa ko biteguye gukomeza kuganira na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Kuri uyu wa kane ushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifatiye ibihano ibigo bitanu byo mu Burusiya n’abenegihugu b’Uburusiya 19. Muri ibyo bigo harimo iby’umutekano n’iperereza rya gisilikali GRU, n’irya gisivili FSB.
Muri abo bafatiwe ibihano, barimo 13 umushinjacyaha wihariye, Robert Mueller, yareze mu rukiko i Washington. Ariko perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko atazabatanga.
Abo Amerika yafatiye ibihano ntibashobora gukora ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abanyamerika nabo babujijwe gukorana ubucuruzi nabo.
Â
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


