U Burusiya buratangaza ko bufite ubushobozi bwo kugira ubusa igisirikare cyo mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukoresheje ikoranabuhanga rya elegitoronike bwatuma ibikoresho by’umwanzi bidakora .
Amakuru aturuka muri iki gihugu cyane cyane mu binyamakuru bya leta aravuga ko iryo koranabuhanga rishobora gutuma indege z’intambara, amato ndetse za missiles, bidakora.
Umwe mu basomyi b’amakuru avuga ko kuri ubu ingabo z’u Burusiya zifite ubushobozi bwo kuvumbura no guca intege ibisasu byaterwarwa hifashishijwe amato, za radar cyangwa satellite.
Amakuru avuga ko mu myaka itari micye ishize, indege imwe rukumbi y’u Burusiya yazengurutse ubwato bw’intambara bwa Leta Zunze UBumwe za Amerika, USS Donald Cook mu Nyanja y’Umukara, igasiga yangije uburyo bwose ubu bwato bukoresha ikabusiga ntacyo bwamara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha FOX News ndetse yanakozweho n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye nka The Sun, ikomeza ivuga ko Abarusiya bavuga ko bafite n’ubushobozi bwo gutuma ibirindiro by’ingabo zabo bitagaragara kuri za radar.

Gen. Frank Gorenc w’Umunyamerika, nawe avuga ko intwaro za elegitoroniki z’u Burusiya zibasha kugira impfabusa ibikoresho bya elegitoroniki biba bigize za missiles, indege z’intambara ndetse n’amato.
Aya makuru yatangajwe mu gihe perezida Donald Trump aherutse kohereza hafi ya Koreya ya Ruguru ubwato bw’intambara, USS Carl Vinson, bwikoreye intwaro za kirimbuzi n’indege zigera mu 100 buherekejwe n’andi mato y’intambara. Amakuru ari kuvugwa kuva kuri uyu wa gatatu akaba avuga ko ubu bwato bwaba bwafashe ikin di cyerekezo butakiri kwerekeza muri Koreya nk’uko byari byatangajwe. Ese kwaba ari ugutinya ubu bushobozi bw’u Burusiya?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




