U Burusiya: Sitade 2 mu zakiniweho igikombe cy’Isi zaridutse

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bakomeje kwibaza uko byari kugenda iyo ibiri kuba nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’isi mu Burusiya biramuka bibaye rikiri kuba, nyuma y’aho sitade 2 mu zakiniweho ririya rushanwa zamaze kwangirika bidasubirwaho.

Izi sitade zangiritse kubera imvura idasanzwe yaguye nyuma y’umukino zirimo n’iyo u Bwongereza bwatsindiyeho ikipe ya Tuniziya mu byumweru bitambutse.

Daily maily dukesha iyi nkuru igaragaza ko imwe muri izi sitade iherere mu mujyi wa Volgograd yenda gucikamo 2 kubera umuvu w’amazi wacukuye umwobo munini munsi yayo ndetse ukangiza n’ibindi byo ku nkengero zayo.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibyangiritse bishobora gutwara byibuze Miliyoni 198 kugira ngo byongere gusanwa.

Ku rundi ruhande, imvura yangije ahantu hangana n’imyanya y’abafana ingana n’ibihumbi 45 kubera amazi kuri stade ya Nizhny Novgorod.

Ibitangazamakuru bivuga ko uku kwangirikwa kwatewe n’uburangare bwa ba rwiyemezamirimo kuko batitaye ku ngaruka zishobora kuba mu gihe batanogeje imyubakire y’izi nyubako zakiriya ibihumbi by’abantu.

Iyi mvura kandi yatwaye zimwe mu modoka zari ziparitse ku nkengero za sitade ndetse n’indi mitungo yiganjemo ibikorwa remezo birimo n’amashanyarazi bikaba byarangiritse.

Iyi mvura yaguye itunguranye ariko abantu bakaba batewe impungenge cyane n’imyubakire ya ziriya stade zangiritse ku ikubitiro imvura ikigera hasi nubwo haguye imvura idasanzwe.

Nsengimana Jean/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *