Nyuma y’uko uwari uhagarariye igihugu cy’u Burusiya muri turukiya yivuganywe n’izego z’umutekano muri kiriya gihugu, iki gihugu gikomeje kurangwa n’udushya aho umugabo yatanze itangazo ko umuntu udashaka gukora igihano cyo gufungwa bavugana akamuha amafaranga nawe agafungwa mu kimbo cye ndetse akanakurikiza amabwiriza yose agenwa na gereza uwo muntu yaba acumbikiwemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rubuga rwa interinet Fontanka.ru. rwo muri kiriya gihugu, uyu mugabo yagize ati”uwumva adashaka gufungwa yampa amafaranga ngafungwa mu kimbo cye.”
Aya makuru yamenyekanye akanakwirakwizwa no ku zindi mbuga, agaragaza ko uyu mugabo wanditse ibi nta kindi cyaha afite ndetse ko nta n’ikibazo cyimujyana mu buroko afite.
uyu mugabo wirwa Abram Rug atangaza ko ashobora gufungwa igifungo cy’imyaka itarenze itanu, agahabwa ingurane y’amafaranga angana n’Amayero hagati ya 39-47 ku munsi. Yongeraho ko uwumva yabibasha yamushaka bakaganira.
Agira ati”nzamara imyaka 5 y’igifungo mu kimbo cyawe, nzuzuza inshingano zose nk’umugororwa ndetse n’ibindi bisabwa bose. Murakoze.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gihugu cy’u burusiya gifite abagororwa bagera ku bihumbi 640 mu gihe abaturage b’igihugu cyose bangana na miliyoni 143. Muri aba bagororwa abenshi bibanze ku byaha bya ruswa n’ibindi bijyanye no guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


