Ibihumbi by’abaturage mu gace ka Lufeng, gaherereye mu ntara ya Guangdong iherereye mu majyepfo y’igihugu cy’u Bushinwa bateraniye muri sitade kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2018, barebera hamwe uko abagabo bagera kuri 12 bakatirwa igihano cy’urupfu, nyuma abantu 10 muri bo bahita bajyanwa kwicwa.
Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko aba baturage bahamagajwe n’inzego z’umutekano ngo baze kwirebera uburyo nta mpuhwe ku muntu uzahamwa n’icyaha runaka gikomeye muri kiriya gihugu, gusa ngo abantu 2 muri 12 bakatiwe bakaba batamenyekanye icyo bakorewe mu gihe abandi bahise bajyanwa kumanikwa.
Aba bantu uko ari 12, bahamwa n’imyaha birimo ibyo gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge, ubugizi bwa nabi ndetse n’ubujura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu bivuga ko abantu 10 bahise bajyanwa kwicwa bari biganjemo abashinjwa ibyaha by’ubujura naho babiri basigaye bakaba bashinjwa ubwicanye no gukoresha ibiyobyabwenge ariko bo bakaba hataramenyekana icyo bahanishijwe mbere yo kumurikirwa imbaga y’abaturage.

Ni nyuma y’amezi 6 gusa na none muri iriya sitade ya Lufeng ikatiwemo ikindi gihano cy’urupfu rw’abantu bagera kuri 8, ibi bikaba bikomeje kwerekana ko igihugu cy’u Bushinwa kikigendera ku mategeko akakaye arimo n’igihano cy’urupfu ndetse kigishyirwa mu bikorwa.
Igihugu cy’u Bushinwa nta mubare gitanga w’abantu cyaba cyica buri mwaka mu rwego rw’ibihano, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo ikavuga ko buri mwaka hicwa ababarirwa mu bihumbi kuko abenshi batamenyekana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


