Leta y’u Bushinwa yatangaje koi maze neza kunoza no gutangira gushyira mu bikorwa umushinga w’indege itagira umudereva izwi nka Drone, iyo ndege ikaba irimo amoko 2, aho ubwoko bumwe buzajya bubasha gukurikirana ibiguruka hejuru mu kirere kure naho ubundi bukerekana amakuru ari y’ibibera hafi y’ubutaka.
Ikinyamakuru China Daily cyatangaje ko hari uruganda ruzwi nka CASIC rusanzwe rumenyereweho gukora ibisasu kirimbuzi (Missile) rwiyemeje uyu mushinga ndetse rukanemeza ko nibimara kwemezwa neza ruzakora n’ibindi biruseho ku buryo igihgu cyabo kizajya kibasha gufata amakuru aho gishatse hose nta wubangamiye indege zabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi ndege niziramuka zemejwe neza zigatangira gukora, ngo zizaba zibaye iza mbere ku isi zikoze muri ubu bwoko by’umwihariko zikaba zizajya zishakisha amakuru ya kure mu kirere ndetse n’andi yo hasi ku butaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


