U Bushinwa bwabwiye Amerika ko irimo gukina n’umuriro

Sangiza iyi nkuru

U Bushinwa bwabwiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere ushize ko zirimo gukina n’umuriro kandi ko amaherezo ari zo uzatwika. Ni nyuma y’aho Perezida Joe Biden yongeye gushimangira ko U Bushinwa nibutera Taiwan igihugu cye kizahita cyinjira mu ntambara gutabara iki kirwa.

Umuvugizi w’Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’u Bushinwa bishinzwe Taiwan, Zhu Fenglian, yavuze ko Amerika irimo irakina ikarita igamije gushyira u Bushinwa hasi, ariko ngo izisanga yitwitse ubwayo.

Ibyatangajwe na Perezida Biden kuri uyu wa Mbere nk’uko tubikesha VOA, ngo byafashwe nk’ubutumwa bukomeye ku kibazo cya Taiwan kandi mu gihe u Bushinwa bukomeje kuzamuka mu bukungu no mu bushobozi bwa gisirikare.

Ikinyamakuru Xinhua cya Leta y’u Bushinwa cyatangaje ko Zhu Fenglian yaburiye Amerika ayisaba guhagarika amagambo cyangwa ibikorwa byose binyuranyije n’amateka ari hagati y’u Bushinwa na Taiwan.

Ubwo yari mu ruzinduko mu Buyapani kuri uyu wa Mbere, aho yari yagiye kubonana na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Perezida Biden yabajijwe niba koko Amerika yiteguye gutabara Taiwan igihe yaterwa n’u Bushinwa asubiza agira ati “ Yego cyane.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *