Kuri uyu wa Gatatu u Bushinwa bwasabye abaturage babwo bari mu Ntara eshatu zo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuhava nyuma y’aho bakomeje kwibasirwa.
Inyandiko yoherejwe na Ambasade y’u Bushinwa i Kinshasa ku butumwa bwo kuri interineti bwa WeChat, ivuga ko mu kwezi gushize abaturage benshi b’Abashinwa batewe kandi bashimuswe mu ntara za Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho usanga hari imitwe myinshi yigometse kuri leta.
Ivuga ko Abashinwa baba muri izo ntara eshatu bagomba gutanga amakuru yabo bitarenze ku ya 10 Ukuboza kandi bakitegura kujya mu bice bitekanye bya Congo.
Abari mu turere twa Bunia, Djugu, Beni, Rutshuru, Fizi, Uvira na Mwenga bagomba guhita bagenda, kandi umuntu wese utazabikora “agomba kwirengera ingaruka zabyo.”
Ambasade iti “Turasaba Abashinwa bose hamwe n’ubucuruzi bwashowe n’Abashinwa muri Congo nyamuneka bitondere cyane aho baherereye, bongera ubumenyi bw’umutekano no kwitegura byihutirwa, kandi birinde ingendo zidakenewe hanze ”.
Iyi nkuru dukesha Associated Press ikomeza ivuga ko nta bisobanuro birambuye ku byabaye, nubwo ambasade mu kwezi gushize yatangaje ko Abashinwa batanu bashimuswe aho bakoraga ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo.
Icyo gihe ambasade yavuze ko umutekano w’ako karere “utoroshye kandi uteye ubwoba” kandi ko bisa nk’ibidashoboka kohereza ubufasha mu gihe habaye igitero cyangwa gushimuta.
Nta bisobanuro byatanzwe ku bashimuswe, abo bakoreraga cyangwa abakekwaho kubajyana.


