U Bushinwa bwatangiye gukora ubwato bwuzuye bwa Titanic

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Bushinwa mu ntangiriro z’iki cyumweru cyatangiye kubaka ubwato bunini bwo mu bwoko bwa Titanic,ubu bwato ngo bitewe n’ikoranabuhanga buri gukoranwa ngo hakaba hari icyizere ko butazigera burohama.
Nk’uko bitangazwa na CNN, ngo u Bushinwa bwatangiye iki gikorwa cyo kubaka ubwato bunini bwa Titanic mu bilometero bisaga 1200 uturutse ku nyanja mu mujyi wa Sichouan.

Ibikorwa byo kubaka ubu bwato bitangiye muri iki cyumweru
Ibikorwa byo kubaka ubu bwato bitangiye muri iki cyumweru

Biteganyijwe ko ubu bwato nibwuzura buzaba bufite uburebure bungana na metero 269 ndetse na metero 28 z’ubugali, izingero ngo zikaba zingana neza n’iza Titanic ya mbere. Ubu bwato buzaba bufite umwanya uhagije wo kubyiniramo, aho gukinira imikino itandukanye no gususurutsa abantu, ibyuzi byo kogeramo, n’ibindi bitandukanye.
Uyu mushinga wo kubaka ubu bwato ngo nurangira uzatwara akayabo k’asaga Miliyoni 145 z’Amadolari y’Amerika angana na Miliyari y’Amayuwani.
Ubu bwato bwahawe irindi zina rya Replica, ngo bwubatswe mu rwego rwo gukurura ubukerarugendo, uyu mushinga ukaba waratewe inkunga na Guverinoma y’u Bushinwa.
Ubu bwato ngo bwubatse ku bilometero bisaga124 uvuye ku nyanja
Ubu bwato ngo bwubatse ku bilometero bisaga1200 uvuye ku nyanja

Leta y’u Bushinwa iratangaza ko umushinga wo kubaka ubu bwato wateguwe mu gihe kingana n’imyaka 2, ukaba waratangiye gushyirwa mu bikorwa muri ikicyumweru.
[ad id=”44145″]
Ubwato bwa Titanic bugiye kwiganwa hagendewe ku dusigazwa twayo nyuma y’uko ishwanyuka ikarohama mu nyanja, igihugu cy’u Bushinwa kikaba kivuga ko kuva ubu bwato bwazimira ari ubwa mbere hagiye kubakwa ubundi nkabwo nubwo hari abari bagiye babigerageza ariko ntibabigereho nka Somalia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *