Igihugu cy’u Bushinwa kuwa Gatanu ushize bwanze gushyigikira u Burusiya imbere y’Akanama k’Umutekano ka Loni, buhitamo kwifata ku ngingo Amerika yamuritse yamagana ibitero burikaga muri Ukraine.
Uretse u Bushinwa busanzwe ari inshuti magara y’u Burusiya, Usibye ko “muri politiki hataba inshuti haba inyungu”, bwirinze kwemeza cyangwa ngo buhakane kuri iyo ngingo.
Ambasaderi Zhang Jun, uhagarariye u Bushinwa mu Muryango w’Abibumbye, yasabye ko u Burusiya bwubahiriza ubwingenge n’ubusugire bwa Ukraine.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “ Ukraine yari ikwiye kuba igihuza uburengerazuba n’uburasirazuba, aho kuba ikibuga cy’imirwano cy’ibihugu by’ibihangange.”
Ambasaderi w’u Bushinwa muri Loni ariko yanavuze ko ubwoba u Burusiya bufite bw’uko umuryango wa OTAN wifuza kwaguka ukiyongeramo Ukraine nk’igihugu cy’umunyamuryango zifite ishingiro.
Iyi nkuru dukesha VOA ivuga ko kuba u Bushinwa bwifashe ku ngingo yamagana intambara u Burusiya bwatangije kuri Ukraine byateye ibibazo byinshi birimo kwibaza niba amaherezo u Bushinwa bwaba budashaka gutererena u Burusiya cyangwa busanga u Burusiya bwararengereye.


