U Bushinwa bwateye utwatsi amakuru yo kwigarurira Ikibuga cy’Indege cya Entebbe

Sangiza iyi nkuru

U Bushinwa bwahakanye amakuru avuga ko bushobora kwigarurira Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Uganda kubera ko guverinoma yananiwe kwishyura umwenda wa miliyoni 200 z’amadolari.

“Ibirego bibi … nta shingiro zifatika bifite kandi bigamije guhungabanya imibanire myiza yishimirwa u Bushinwa bufitanye n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo Uganda,” uyu ni Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa i Kampala kuri iki Cyumweru gishize.

Ibi u Bushinwa bwabihakanye nyuma y’amakuru yagaragaye mu cyumweru gishize mu kinyamakuru Daily Monitor, avuga ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe gishobora gufatirwa n’u Bushinwa kubera kunanirwa kwishyura inguzanyo yafashwe mu 2015 yo kucyagura.

Aya makuru yateje urunturuntu muri Uganda, ndetse hagaragara ifoto ya photoshop y’ibendera ry’u Bushinwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe, banditseho ngo “China Entebbe International Airport” ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa ambasade ati “ Nta mushinga n’umwe muri Afurika wigeze ufatirwa n’u Bushinwa kubera kunanirwa kwishyura inguzanyo z’u Bushinwa,”

Ubuyobozi bw’indege za gisivili muri Uganda nabwo bwateye utwatsi aya makuru buvuga ko guverinoma itatakaza igikorwa cy’igihugu muri ubwo buryo.

Hagati aho imirimo yo kwagura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe irimo gukorwa n’ikigo cya Leta y’u Bushinwa, China Communications Construction Company, yatangiye muri Werurwe 2016, biteganyijwe ko izarangira mu mpera za 2022.

U Bushinwa bukaba bwarakunze kuvugwaho kuguriza amafaranga menshi ibihugu byo muri Afurika butitaye ku bushobozi bwabyo bwo kwishyura, bamwe bagakeka ko buba bugamije guheza ibi bihugu mu myenda yabwo kugirango buzakomeze kubigiraho ijambo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *