U Bushinwa bwemereye u Burundi inguzanyo buzishyura budashyizeho inyungu

Sangiza iyi nkuru

Mu ruzinduko rw’akazi, Visi Perezida w’u Bushinwa yagiriye mu gihugu cy’u Burundi, mu biganiro yagiranye na Perezida Nkurunziza, yemeye ko igihugu cy’u Bushinwa kigiye guha u Burundi inguzanyo bazishyura nta nyungu ariko ntiyatangaza ingano y’iyo nkunga.
Visi perezida w’u Bushinwa , Li Yuanchao, nyuma yo kubonana na Perezida w’u Burundi, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, abatangariza bimwe mu byo baganiriye birimo inkunga zigiye guterwa u Burundi.
Bwana Li Yuanchao, yatangarije abanyamakuru ko igihugu cy’u Bushinwa cyemereye u Burundi inkunga yo mu rwego rw’ingengo y’imari, u Burundi buzishyura iyo nguzanyo budatanze inyungu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza,Ubushinwa kandi bwemeye gutera inkunga u Burundi mu rwego rw’ubuhinzi, ubworozi n’uburezi.
Bwana Li Yuanchao, yageze ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi, ku butumire bwa Leta y’u Burundi, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rurangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017.
Uruzinduko rw’uyu muyobozi, rwari rugamije gushyira mu ngiro ibyaganiriweho n’abayobozi b’ibi bihugu byombi, ikiganiro bagiriye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Umubano hagati y’u Burundi n’u Bushinwa watangiye mu mwaka w’ 1963.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *