U Busuwisi: Umunyarwanda yagiriwe icyizere ashyirwa muri Njyanama ya Komini

Sangiza iyi nkuru

Murangira Cesar, ni umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’Ubusuwisi akaba yatorewe kujya muri komite Njyanama ya komini Marly muri Leta ya Fribourg ku itariki ya 28 gashyantare uyu mwaka.

murangira yaje ku mwanya wa gatatu mu ishyaka rya les verts
Murangira yaje ku mwanya wa gatatu mu ishyaka rya Les Verts

Uyu munyarwanda uzwi ku izina rya Murangira Cesar ni umunyamuryango w’ishyaka riharanira kubungabunga ibidukikije “Les Verts” akaba yariyamamaje mu bakandida batandatu iryo shyaka ryari ryatanze hagombaga gutoranywamo batatu; yatsinze amatora n’amajwi 403, bityo yegukanya umwanya mu nama njyanama.
Murangira afite imyaka 42 y’amavuko, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu bagize komite y’ishyirahamwe riharanira inyungu z’abarokotse jenoside”Ibuka” mu Busuwisi.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru “Voix d’Exil”, Murangira yavuze ko mu gihe cya Jenoside ubwo yari afite imyaka 20, yiciwe ise n’abavandimwe be batanu.
Uyu mugabo akunze kuzamura ijwi atanga ubutumwa bwo kurwanya jenoside no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *