U Butaliyani bugiye kwigana gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Butaliyani irateganya kwigana gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda ijyanye n’ubufatanye mu kwimuka (migration) n’iterambere.

Nk’uko The Telegraph yabitangaje, uyu mugambi watangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, na mugenzi we wo muri Albania, Edi Rama muri iki cyumweru.

Biteganyijwe ko inzego z’u Butaliyani zishinzwe umutekano ku Nyanja ya Mediterane zizajya zifata abimukira baturuka muri Afurika bagerageje kwinjira, hanyuma bajyanwe mu kigo kibacumbikira by’agateganyo bazubakirwa muri Albania, ahitwa Djader.

Guverinoma y’u Butaliyani iravuga ko abazasaba uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu bakabyemererwa, bazajya bavanwa muri iki kigo cyo muri Albania, bajyanweyo ariko abo bitazakunda ngo bazasubizwa mu bihugu baturukamo.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani aravuga ko nta mwimukira uzamara muri iki kigo igihe kirenze iminsi 28. Ni gahunda yateganyirijwe miliyoni 16 z’amayero ku mwaka, yitezweho gukemura ikibazo cy’abimukira babarirwa mu bihumbi birenga 100 binjira mu buryo butemewe n’amategeko buri mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *