U Butaliyani: Yirukanywe mu nkambi y’impunzi ahitamo kwiyahura (Amafoto & Video)

Sangiza iyi nkuru

Umugabo ufite inkomoko muri Nigeria yatunguye abantu ubwo yafataga umwanzuro wo kwiyahura nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi zimusabye kuva mu nkambi y’impunzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Capture 29
Uyu mugabo ufite inkomoko muri Nigeria yuriye igorofa arangije arasimbuka agwa hasi ahita apfa

Uyu mugabo utatangajwe amazina yuriye igorofa y’inyubako 2 arasimbuka agwa hasi nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe na bamwe mu bamubonye.
Amakuru urubuga bwiza.com rwakuye ku bitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria avuga ko nyuma yo gusabwa kwimuka akava mu nkambi, uyu mugabo yagiye abwira abantu ko adashobora gusubira mu gihugu cye ndetse ko aho kujyayo yahitamo guhara ubuzima bwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Capturek 1
Abantu bagerageje kumusama ariko biranga iba iby’ubusa

Bidatinze, uyu mugabo yuriye iyi gorofa abantu bareba bagira ngo ni imikino, abafotora baraftora abandi bajya munsi ye ngo bamusame ariko biranga biba iby’ubusa agwa hasi baterura umurambo.

YouTube player

Soma amakuru yihuse kandi yizewe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *