Umufotozi Yoko Ishii wo mu gihugu cy’u Buyapani aherutse gushyira ahagaragara amafoto y’inyamaswa zo mu bwoko bw’Isha zivogera umujyi wa Nara, aho muri uwo mujyi nta muntu n’umwe wawurangwagamo uretse izo nyamaswa gusa zo mu bwoko bw’Isha.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri aya mafoto yateje urujijo ku bantu batandukanye bayabonye bibaza aho abantu bari bagiye ubwo izi nyamaswa zavogeraga uyu mujyi, izi nyamaswa zigaragara mu maguriro y’ibintu bitandukanye, zisa naho zibereye aho zisanzwe ziba nta cyo zikanga.

Izi nyamaswa zageze ahantu hatandukanye no mu mihanda ibinyabiziga ntibyari bigitambuka.

Mu nyubako zitandukanye hoze zaruriraga zikajyayo


Iyi parike yaturutsemo izi nyamaswa yabarirwagamo inyamaswa zo muri ubu bwoko zisaga 1200 zose zikaba zari zatorotse ishyamba zikirara mu mujyi wa Nara.

Amafoto y’uyu mugabo ngo yashakaga gusa kugaragaza isi iramutse ibaye ituwe n’inyamaswa gusa mu gihe abantu bafite nk’aho bazimiriye.

Igitangaje ni uko inzego z’umutekano zasabye abaturage bo muri uyu mujyi gufunga ibikorwa byabo kugira ngo hatagira ubangamira izi nyamaswa.

Yagiye yerekana ahantu hatandukanye hatangirwa serivsi runaka, inyamaswa zahigabije
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mujyi wa Nara wigeze no kuba umurwa mukuru w’iki gihugu nyuma y’uko witwa agace cyangwa agahigu k’Isha gusa.



[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


