U Bwongereza: Amb. Busingye yasubije abavuga ko u Rwanda rudatekanye ku mpunzi

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yasubije ibaruwa iheruka kuvuga ko igihugu cye kidatekanye ku basaba ubuhungiro nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza .

“Ibaruwa iheruka ivuga ngo “U Rwanda ntabwo ari igihugu gitekanye ku mpunzi” (Amabaruwa, yo kuwa 6 Nyakanga) ni urundi rugero rw’uburyo bushaje bwo kubona Afurika nk’ubutaka bw’umwijima n’akaga. Jya mu Rwanda wirebere nawe igihugu kigezweho, gitanga cyizere kandi gitera imbere turimo kubaka.

Uko dufata impunzi kwemewe naUNHCR hamwe n’abandi byafashwe nk’intangarugero. Twashimiwe kuba twaragize uruhare mu kwimura impunzi muri gereza za Libya, kuba twarakiriye abakobwa bo muri Afghanistan bifuza gukomeza amashuri, ndetse no kwakira impunzi 140.000 mu gihugu cyacu.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika ku bwisanzure mu bukungu, ku mwanya wa mbere ku Isi ku ijanisha ry’abagore mu nteko ishinga amategeko (61.3%), kandi uku guhagararirwa kugera no muri sosiyete yose. Icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 49 muri 2000 kigera kuri 70 muri iki gihe, kandi turasatira uburyo rusange bwo kugera ku buvuzi no kwiga. Mubipimo byose, u Rwanda ni igihugu gifite umutekano.

Ikibazo cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo duturanye ni ikibazo cy’imbere. U Rwanda rukora ibikenewe kugira ngo ikibazo kitagira ingaruka ku mutekano w’abaturage bacyo cyangwa umuntu uwo ari we wese twakiriye ku butaka bwacu. Nyuma y’amateka yacu mabi, ibi bizahora mu bishyirwa imbere. Guverinoma ya DRC n’ingabo, bari kure yo guha umutekano abaturage babo, ahubwo bashyizeho ubufatanye bukomeye n’imitwe yitwara gisirikare y’abajenosideri nka Force DĂ©mocratiques de LibĂ©ration du Rwanda (FDLR), imwe mu mitwe yitwaje intwaro irenga 130 ikorera mu burasirazuba bwa DRC.

FDLR igizwe n’abakoze jenoside, nyamara ibisobanuro bidasobanutse bigamije kugabanya iterabwoba ry’ingengabitekerezo y’intagondwa za FDLR no gutsemba imiryango y’Abatutsi bo muri Congo. U Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo tubungabunge ituze, umutekano ndetse n’iterambere ry’ubukungu”.

Johnston Busingye

Komiseri mukuru w’u Rwanda mu Bwongereza

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. U Bwongereza: Amb. Busingye yasubije abavuga ko u Rwanda rudatekanye ku mpunzi
    Ariko se Busigye ntatuye mu Bwongereza ngo amenye icyo bise umutekano? Icyagendeweho ni iyicwa n’ihohoterwa by’impunzi z’abanyekongo basabaga kwongererwa ibibatunga. Nanone ntawabwira Busigye iby’umutekano mu gihe ashyirwa ku rutonde rwa barushimusi: icyaha yiyemereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *