U Bwongereza bugiye guha Ukraine asaga miliyari y’Ama-Pound yo gufasha mu ntambara n’ubutabazi

Sangiza iyi nkuru

U Bwongereza bwavuze ko buzatanga andi mafaranga miliyari 1.3 z’amapound (miliyari 1.60 $) mu gutera inkunga igisirikare no gufasha muri Ukraine, ibyo bikaba byemejwe mbere yo kuvugana hifashishijwe ikoranabuhanga kuri iki cyumweru hagati y’itsinda ry’abayobozi barindwi hamwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson ni umwe mu bashyigikiye cyane ingufu za Ukraine mu kurwanya ingabo z’u Burusiya kuva Perezida Vladimir Putin yagaba igitero ku ya 24 Gashyantare. Guverinoma ya Johnson yohereje muri Ukraine misile zirasa ibifaru, sisitemu z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere n’izindi ntwaro.

Uyu muhigo mushya wikubye hafi inshuro ebyiri ugererayije n’inkunga u Bwongereza bwari bwaratanze muri Ukraine kandi guverinoma yavuze ko iki ari cyo gipimo cyo hejuru cy’amafaranga amaze gukoreshwa muri aya makimbirane nyuma y’intambara zabereye muri Irak na Afghanistan, nubwo hatatanzwe ibisobanuro birambuye kuri iyi mibare.

Mu magambo ye Johnson yagize ati: “Igitero cya Putin cy’ubugome ntabwo gitera gusenya muri Ukraine gusa, ahubwo kibangamira amahoro n’umutekano mu Burayi.”

Mu cyumweru gishize yabaye umuyobozi wa mbere w’iburengerazuba waganiriye n’inteko ishinga amategeko ya Ukraine kuva igitero cyatangira nk’uko tubikesha Reuters.

Ku cyumweru, abayobozi b’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi (G7), u Bwongereza, Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani na Amerika barakorana inama na Zelenskiy, umunsi umwe mbere y’uko u Burusiya bwizihiza umunsi mukuru w’intsinzi yo mu Ntambara ya 2 y’Isi yose.

U Bwongereza bwavuze ko amafaranga y’inyongera muri Ukraine azava mu kigega gikoreshwa na guverinoma mu bihe byihutirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *