Minisitiri w’ingabo z’u Bwongereza, James Heappey, yatangaje ko Ukraine yemerewe gukoresha intwaro buyiha mu kugaba ibitero ku butaka bw’u Burusiya.
Mu kiganiro yagiriye kuri BBC Radio 4 kuri uyu wa 26 Mata 2022 cyibanze ku bufasha burimo intwaro u Bwongereza bwemereye Ukraine, umunyamakuru yabajije Minisitiri Heappey ati: “Ese biramewe ko intwaro zacu zakoreshwa mu bitero by’ingabo za Ukraine ku z’u Burusiya?”
Minisitiri Heappey yasubije ati: “Icya mbere, ni abanya-Ukraine bafata icyemezo cy’aho barasa, si abantu bakora cyangwa bohereza intwaro mu mwanya wa mbere. Icya kabiri, biremewe cyane kurenga ibipimo by’abanzi mu kwangiza ibikoresho byabo n’inzira binyuramo.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko n’u Burusiya bwari bufite uburenganzira bwo kurasa mu burengerazuba bwa Ukraine mu rwego rwo kwangiza intwaro zoherezwa muri iki gihugu ariko yirinda ko hari abasivili babigenderamo. Gusa ngo “ku bw’amahirwe make” ntabyo bwitayeho cyane.
Kuri uyu wa 25 Mata, Minisitiri Sergey Lavrov w’ububanyi n’amahanga mu Burusiya yari yatangaje ko ibikoresho ibihugu byo mu Burengerazuba bikomeje guha Ukraine bisa no “kongera amavuta mu muriro”, abiburira ko byazatuma haduka intambara ya gatatu y’Isi.
Ariko Minisitiri Heappey we, yavuze ko intambara ya gatatu y’Isi itapfa gushoboka kubera ko ibihugu byo mu burengerazuba bitanga izi ntwaro byirinda ko hagaragaramo uruhare rwa NATO, umuryango w’ibihugu byahuje imbaraga z’igisirikare.
Kuba u Burusiya buvuga ko muri iyi ntambara ibera muri Ukraine buhanganye na NATO, Minisitiri Heappey yavuze ko n’ubusanzwe mu gihe itari yagatangiye [intambara] bwari busanzwe buvuga ko bihanganye. Ati: “Ibyo nta shingiro bifite kandi Lavrov arabizi.”
Mu butumwa buburira u Burusiya bwatanze zinshuro irenze imwe, bwatangaje ko bishobora kuzaba ngombwa ko bwifashisha intwaro kirimbuzi muri iyi ntambara. Ariko Minisitiri Heappey we asubiza ko uyu mugambi uri gukendera gake gake, kandi ko nta n’umwe wifuza ikoreshwa ryazo.


