U Bwongereza bwemeye ko Busingye aba Ambasaderi w’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bwongereza yemeye ko uwari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, aba Ambasaderi warwo.

Aya makuru yemejwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The East African. Yagize ati: “Bimwe muri ibi bikorwa bifata umwanya. Ibihugu bitandukanye bihabwa ibihe binyuranye mu kwemeza abantu muri ubwo buryo. Singaruka cyane ku buryo bikorwamo ariko umusaruro ni uko ishyirwa mu mwanya rya Busingye ryemejwe.”

Ambasaderi Daair yakomeje asobanura ko Busingye azatangira akazi mu gihe cya vuba, akazafatanya n’abandi mu gutegura inama y’abahagarariye ibihugu bigize umuryango Commonwealth izabera i Kigali muri Kamena 2022. Ati: “Twiteguye kubona uhagarariye u Rwanda agera mu Bwongereza kandi bagenzi banjye biteguye gukorana na we ndetse na Guverinoma y’u Rwanda mu gihe twitegura CHOGM.”

Inama y’abaminisitiri bo mu Rwanda yateranye tariki ya 31 Kanama 2021 ni yo yemeje ko Busingye aruhagararira mu Bwongereza, ariko yakomeje gutegereza ko Guverinoma y’iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi imwemeza. Muri iki gihe ni bwo imiryango itandukanye ndetse na bamwe mu bagize inteko zishinga amategeko basabaga ko atakwemerwa, bamushinja kugira uruhare mu cyo bita ishimutwa ry’umufungwa Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba.

Ambasaderi Daair yemeza ko Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zaganiriye ku kibazo cya Rusesabagina iyi miryango n’abagize Inteko bagaragaje nk’inzitizi, zisanga yaragize uruhare mu bitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN yari ayoboye wagabye mu mwaka w’2018 na 2019, bityo akwiye kubiryozwa nk’uko ishami rya Amnesty International muri Afurika ryabyemeje.

Yagize ati: “Amnesty muri Afurika yavuze ku mugaragaro ko muri dosiye ya Paul Rusesabagina, akwiye kuryozwa ibitero byagabwe ku basivili mu 2018 n’2019. Twebwe nk’abandi bafatanyabikorwa, twagize impungenge mu gihe cy’urubanza, tuzigaragariza Guverinoma ndetse tunaziganiraho.”

Nyuma yo kumwemeza nka Ambasaderi w’u Rwanda, byitezwe ko hazaba ku mugaragaro umuhango wo kumwimika uzabera ku ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, gusa igihe ntikiramenyekana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *