Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021 yisubiriye ku cyemezo cyo gukumira abagenzi baturuka mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’amajyepfo, cyari cyaratewe na Covid-19 nshya yahawe izina rya Omicron yagaragayeyo bwa mbere.
Mu Gushyingo 2021 nyuma y’aho Afurika y’Epfo yari imaze gutangaza ko isuzuma ryakorewe muri laboratwari yayo ryagaragaje Covid-19 nshya yihinduranyije, ni bwo u Bwongereza bwafashe icyemezo cyo gusubiza iki gihugu n’ibindi bituranyi nka Botswana, Lesotho, Eswatini, Namibia na Mozambique ku rutonde rutukura; byari bisobanuye ko ababiturutsemo batemerewe kujya muri iki gihugu kiri ku mugabane w’u Burayi.
Ni icyemezo cyashyizweho n’ibindi bihugu bikomeye ku Isi biri mu burengerazuba, cyamaganwa na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wavuze ko gukumira ingendo atari umuti w’iki cyorezo gishya, ahubwo bizagira ingaruka ku bukungu. Yabisabye gufungura ingendo, bigaharanira ko inkingo zagera kuri buri wese, kuko ari wo muti wonyine uhari kandi yizera ko watanga umusaruro mwiza.
Kuri uyu wa 14 Ukuboza, abagize Guverinoma y’u Bwongereza bateranye, basanga icyemezo cyo gukumira abagenzi baturuka mu bihugu bimwe na bimwe, nta shingiro gifite, basaba ko ibihugu 11 biri ku rutonde rutukura byose byakurwaho.
Ibiro bya Guverinoma ya Afurika y’Epfo bishinzwe ububanyi n’amahanga, DIRCO, nyuma yo kubona icyemezo gishya cya Guverinoma y’u Bwongereza byayishimiye ko yisubiyeho nk’uko Perezida Ramaphosa yari yarabiyisabye.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, byagize biti: “Guverinoma ya Afurika y’Epfo yishimiye itangazo ry’u Bwongereza ryo gukura Afurika y’Epfo ku rutonde rutukura. Ibi ni byo Perezida Cyril Ramaphosa yasabaga. Isubika ry’ingendo ridashingiye kuri siyansi rigira ingaruka ku bucuruzi, ingendo, ubukerarugendo no ku miryango.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021 ni bwo ibihugu biri ku rutonde rutukura rw’u Bwongereza byose bikurwaho.


