U Bwongereza bwiyemeje guhagurukira ikibazo cy’inzara muri Afurika y’Uburasirazuba

Sangiza iyi nkuru

Imiryango y’abagiraneza mu gihugu cy’u Bwongereza, yatangaje ko iri gukusanya imfashanyo yo guhangana n’ikibazo cy’inzara mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba.
Ibi byatangajwe na Sir Mo, umwongereza wamenyekanye cyane mu marushanwa yo kwiruka metero 100 ukomoka mu gihugu cya Somalia, aho yatangaje ko bibabaje kumva imiryango yishwe n’inzara, kubona abana babura ibiribwa n’amazi muri Afurika, aho yahise atangaza ko u Bwongereza bugiye gukora ibishoboka bugakusanya imfashanyo yo guha imiryango ibayeho nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mo yavuze ko mu buto bwiwe yaranzwe no kuba mu duce dukunze kurangwamo inzara cyane cyane muri Somalia, igihugu cye kavukire.
Yagize ati: “Navukiye muri Somalia, birambabaza kwumva uburyo imiryango imerewe nabi.”
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Sir Mo yatangaje ibi nyuma yo kugirwa ambasaderi w’umuryango “Save the Children”, umwe mu miryango 13 yo mu Bwongereza yagiye hamwe ngo irwanye ibiza mu ri aka karere “Disasters Emergency Committee” (DEC).
Uru rugaga, DEC ruvuga ko Miliyoni 16 z’abanya-Somalia, Kenya, Ethiopia na Sudani y’Epfo bakeneye ibiribwa, amazi ndetse n’imiti.
Leta y’Ubwongereza ivuga ko igiye gushyikiriza amafaranga ya mbere yatanzwe n’abaturage ba ho angana na miliyoni 5 z’Amayero.
Mu kwezi gushize, leta y’u Bwongereza yatangaje ko hari ikibazo cy’inzara mu duce twa Sudani y’Epfo, inzara ikaba yaratangiye kuhibasira cyane guhera mu myaka 6 ishize.
Raporo y’umuryango w’abibumbye ivuga ko muri iyo myaka abantu basaga ibihumbi 100 bishwe n’inzara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho muri Kenya, perezida Uhuru Kenyatta we Kenyatta yavuze ko igihugu cye gikomeje kugarizwa n’ikibazo cy’izuba ryinshi umuntu yafata nk’ikiza bigahuza na raporo y’umuryango wita ku mbabare ivuga ko abasaga Miliyoni 2.7 babayeho mu buzima bubi kubera icyo kibazo.
Iki kibazo cy’amapfa kandi cyugarije n’ibindi bihugu bitandukanye hirya no hino ku mugabane w’Afurika, bityo iyi nkunga y’u Bwongereza niramuka ije ikaba izafasha ibihugu byinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *