U Bwongereza: Itangazamakuru n’Abadepite baranenga u Rwanda ku masezerano ahenze rwagiranye na Arsenal

Sangiza iyi nkuru

Itangazamakuru ndetse n’abanyamategeko bo mu gihugu cy’u Bwongereza banenze igihugu cy’u Rwanda ku masezerano giherutse kugirana n’ikipe yo muri kiriya gihugu ya Arsenal ashingiye ku kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda, rukaba rwaremereye iriya kipe Miliyoni 30 z’Amayero azatangwa mu myaka 3.

Umwe mu badepite bo muri kiriya gihugu, Andrew Bridgen, agira ati”ibi biratangaje cyane, bisa no gushaka gufasha amahanga. Nta kuntu bitatangaza abatanga imisoro mu Bwongereza  Kubona igihugu gihabwa inkunga nini iturutse mu Bwongereza kigahindukira kikagatangamo miliyoni zingana kuriya ku ikipe imwe gusa?. Biragayitse”

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko aya masezerano yatumye abatari bacye muri kiriya gihugu bibaza byinshi hirya no hino mu nzego zose cyane cyane mu batera inkunga u Rwanda.

Aba bavuga ko u Rwanda rwari rukwiriye gukoresha ariya mafaranga mu guhashya ikibazo cy’ubukene n’imirire mibi ku baturage barwo baba mu byaro ndetse hakaba hari n’abahungiye inzara hanze y’igihugu.

Kimwe n’abandi batandukanye muri kiriya gihugu harimo n’abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye, bavuga ko mu Rwanda hakiri ibyaro bitarabona ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi yewe ko hari n’abaturage batarabasha kurya byibuze idorali rimwe ku munsi bityo ariya mafaranga akaba ariho yakabaye yarakoreshejwe.

Ku rundi ruhande, Umyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere(RDB) Claire Akamanzi aherutse gusubiza abakomeza kwibasira u Rwanda banenga uriya mushinga wo gusinyana amasezerano n’iriya kipe yo mu yo mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza, aho abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter,uyu muyobozi yavuze ko abakomeje kunenga iyi gahunda bashobora kuba bafite ibindi bitari byiza bagambiriye cyangwa se bakaba nta makuru ahagije bafite ku bijyanye n’uko ubucuruzi bukorwa.

Yagize ati” ‘‘ Uwo ari we wese unenga amaserzrano twagiranye na Arsenal yitwaje ko u Rwanda rukennye cyangwa se rucyakira inkunga z’amahanga,ashobora kuba yifuza ko ari ko byakomeza kuba iteka ryose cyangwa se akaba atumva neza icyo aya masezrano avuze mu bucuruzi ubwo ari bwo bwose. Imenyekanishabikorwa ni ikintu cy’ingenzi”

andrew bridgen outside 332 0
Depite Andrew Bridgen avuga ko ibyo u Rwanda rwakoze bisa no gufasha amahanga

Aha akaba yarasubizaga cyane abo mu gihugu cy’u Buholandi n’ahandi bari bagaragaje intekerezo zabo kuri iki gikorwa.

Itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RDB) gifite mu nshingano zacyo ubukerarugendo mu Rwanda,cyemeje iby’aya masezerano y’ubufatanye agamije kuzamura ubukerarugendo, ishoramari ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru.

U Bwongereza buvuga ko mu mwaka ushize bwahaye u Rwanda amafaranga angina na Miliyoni 27 z’Amayero azifashishwa mu guhangana n’ubukene n’ibindi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *