U Bwongereza ngo buhangayikishijwe n’ibikomeje kubera mu Biyaga Bigari

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Bwongereza ngo gihangayikishijwe n’umwuka wa politiki ugenda urushaho kuba mubi mu Biyaga Bigari mu bijyanye na demokarasi, no kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ubwo aheruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, minisitiri w’ubutwererane w’u Bwongereza, Nick Hurd, yavuze ko igihugu cye kiteguye gusubiramo amahitamo yacyo, aho ngo ubu butumwa bugenewe abafatanyabikorwa babwo mu karere ari bo Congo n’u Rwanda, ariko n’u Burundi butirengagijwe.

Minisitiri Nick Hurd yasubiyemo ko akarere k’Ibiyaga Bigari ari ingenzi cyane ku Bwongereza ubwo yavuganaga na RFI dukesha iyi nkuru, kuko ngo u Bwongereza ngo mu myaka 10 ishize bwahashoye akayabo ka miliyari 2,5 z’Amayero.

Yagize ati: “Nk’umunyamuryango uhoraho mu Kanama k’Umutekano, turarebwa cyane n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro kandi dufitanye imibanire y’ingenzi by’umwihariko na Repubuulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ariko dutanga inkunga y’ubutabazi mu Burundi. Kubw’ibyo akarere ni ingenzi kuri twe kandi twahashoye imari twizeye ko ibi bihugu biba mu nzira y’umutekano n’iterambere. Nicyo buri wese yifuza.”

7def9087-1929-4d7d-8992-a5748ffbc4d0-2060x1236
Minisitiri Nick Hurd

Minisitiri Nick Hurd kandi yongeye gutangaza ko ari ngombwa kubahiriza igihe cyagenwe ngo amatora y’abagize inteko ishinga amategeko na perezida abe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amatora ngo guverinoma na komisiyo y’amatora bagomba guha agaciro kuri we. U Bwongereza bukaba bwaremeye gutanga miliyoni 14 z’Amayero azafasha kugirango amatora agende neza.

Minisitiri Nick kandi yanagaragaje impungenge ku Rwanda na manda ya gatatu perezida Kagame yitegura kuzahatanira.

Yavuze ko u Rwanda baruhoza mu mboni zabo, akomeza avuga ko umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza ari ingenzi bakaba bazi ko batanze inkunga ku mateka y’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, ariko, na none ngo bavuze ku mugaragaro ko bahangayikishijwe n’icyemezo cya perezida Kagame cyo kwiyamamariza indi manda kandi ngo babimenyesheje abayobozi b’u Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, ngo icyemezo cya nyuma ni icy’Abanyarwanda kandi ngo bagaragaje bikomeye ko bashaka kugumisha ku butegetsi perezida Kagame kandi ngo ni ikintu bagomba kubaha.

Yabajijwe uko bakwizera uko abaturage b’u Rwanda bagaragaje ubushake bwabo mu gihe raporo za Loni na Human Rights Watch zivuga ko bisa nk’ibidashobokera abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugaragaza icyo batekereza mu Rwanda? Minisitiri Nick asubiramo ko nabo bagaragaje impungenge zabo.

Yakomeje avuga ko mu Rwanda basubiyemo uburyo bwabo bw’imikorere, ariko ngo bagaragaje ku mugaragaro ko batishimiye ibiba, kubw’ibyo bakaba barafashe icyemezo cyo kutazongera kunyuza inkunga kuri guverinoma y’u Rwanda ariko badahinduye urwego bashoragamo imari, gusa ngo bahinduye uwo bazajya bacaho batanga inkunga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *