Meghan Markel ni umunyamideli w’imyaka 36 y’amavuko, akomoka muri Calfornia akaba yarashakanye n’igikomangoma Harry, umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza.
Nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye ku wa 17 Gicurasi 2018, bamwe bibwiraga ko uyu mukobwa atazakundwa ibwami, bitewe n’imyitwarireye ariko ubu amafoto ye n’umwamikazi, Elizabeth II akomeje gucicikana mu binyamakuru bitandukanye bishimanye.
Meghan Markel yashakanye na Prince Harry nyuma yo gutandukana n’undi mugabo mu 2013. Uyu mukobwa kandi nk’umunyamideli hari amafoto ye menshi agaragara kuri internet yambaye imyambaro igaragaza imiterere y’umubiri, rimwe na rimwe yambaye utwenda two kogana (Bikini) n’iyindi.
Nk’uko ikinyamakuru DM kibitangaza, ngo ibi nibyo byibazwagaho ko uyu mukobwa ashobora kutishimirwa ibwami, imyitwarire ye yo mu gihe cyashize ngo ikaba yahesha isura mbi umuryango uvukamo abami b’u Bwongereza.
Meghan Markel yashakanye na Harry amurusha imyaka 3 y’amavuko. Uyu mukobwa akaba yaragiranye urugendo rwa mbere n’umwamikazi ubwo bajyanaga i Cheshire, agace gahererete mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Bwongereza, kakaba kamwe mu bigize ubu bwami.
Meghan Markel n’umwamikazi Elizabeth II bari bajyanye i Cheshire mu muhango wo gufungura icyambu gikomeye ‘Mersey Gateway Bridge’ gihurirwaho n’imbaga y’abantu batandukanye, aba bombi bakaba barafatije mu kugifungura.
Uku kugendana n’umwamikazi Elizabeth II ngo kikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko uyu mukazana yishimiwe ibwami.













