erpvfsoxyaa2iqp.jpg

U Rwanda ku birego by’uko abasirikare barwo bari muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yahakanye ibivugwa n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko rufite ingabo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Mu itangazo ryo kuwa 8 Mutarama, rivuga ko raporo y’izi mpuguke yo kuwa 23 Ukuboza ivuga ibitari ukuri kuko ngo ” U Rwanda nta basirikare rufite muri Congo ndetse n’ubufatanye buhuriweho mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi buhari.”

Rivuga ko iby’ubufatanye biriho ku bijyanye n’igisirikare ari uguhanahana amakuru y’ubutasi ku mitwe y’inyeshyamba ibangamiye ibihugu byombi. Rivuga ko izi mpuguke hari amakuru zirengagije kandi ko u Rwanda rukemanga kuba iyi raporo yaba yigenga.

Uretse kuba ririho ikirangantego cy’igihugu no kuba ryashyizwe hanze kuri Twitter y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) na Radiyo y’igihugu ikarikomozaho, iri tangazo ntirigaragaza urwego rwarishyize hanze, ntirinasinye.

Impuguke za LONI zavuze iki?

Izi mpuguke muri raporo yazo zavuze ko hagati no mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 Ingabo z’u Rwanda zagaragaye mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Izi nzobere zivuga ko mu iperereza zakoze zabonye ibimenyetso bifatika by’ibikorwa by’ingabo z’iki butaka bwa DR Congo. Inzobere za UN zivuga ko zabonye amafoto, amashusho yafatiwe mu kirere n’ubuhamya bw’abantu 20 bemeje ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo hagati y’impera za 2019 n’ukwezi kwa 10/2020.

Zivuga ko Ingabo z’u Rwanda zagaragaye mu duce twa Nyiragongo, Rutshuru na Masisi babyemerewe n’ingabo za DR Congo (FARDC) abo muri MONUSCO, abahoze ari abarwanyi ba FDLR, abo muri sosiyete sivile n’abashakashatsi.

Iyi raporo ivuga ko uwitwa Col Claude Rusimbi wa FARDC ari we wari “ushinzwe guhuza imikoranire ya FARDC na RDF z’u Rwanda, akorana na General Gahizi”.

UN ivuga ko kwivanga kw’ingabo z’ikindi gihugu mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba muri DR Congo hatamenyeshejwe komite ya UN binyuranyije n’amategeko.

Si ubwa mbere u Rwanda ruregwa kugira abasirikare muri Congo. Ariko u Rwanda ntirwahwemye kubihakana.

erpvfsoxyaa2iqp.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *