U Rwanda ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa Africa Visa Openness 2021

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwateye intambwe ikomeye, nyuma ya Tanzania, mu bihugu byo mu karere byafunguriye amarembo abashyitsi baturutse mu bindi bihugu bya Afurika ndetse na gahunda z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu myaka itanu ishize. Ibi ni ibyanditswe n’abanditsi ba raporo iheruka ku itangwa rya viza muri Afurika, “Africa Visa Openness 2021”.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 6 ku rutonde rw’uyu mwaka ndetse mu bihugu byitwaye neza nubwo habayeho guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19.

Ukurikije raporo, amanota y’ibihugu 10 bya mbere byagereranijwe ku rutonde rw’Afurika mu itangwa rya viza muri Afurika yarazamutse agera kuri 0.904 kuva kuri 0.902 muri 2020.

Ibihugu nka Bénin, Gambia na Seychelles byakomeje guha Abanyafurika bose viza nta kiguzi.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Monique Nsanzabaganwa yagize ati: “Ikibazo cya Covid-19 cyateye ikintu kimwe kidashidikanywaho: Afurika igomba kurushaho kwihaza. Kugira ngo tubigereho, tugomba kuzamura ubucuruzi bw’imbere muri Afurika, kandi bivuze ko hagabanywa amananiza mu gutanga viza.”

Nubwo bimeze bityo, gufungura viza muri Afurika muri rusange byagabanutseho gato uyu mwaka.

25% by’ibihugu bya Afurika byakira abashyitsi bamwe cyangwa bose muri Afurika, nta viza, 24% by’ibihugu by’Afurika byemerera bamwe cyangwa Abanyafurika bose kubona viza bahageze.

51% by’ibihugu bya Afurika bisaba abashyitsi bo muri Afurika kubona viza mbere y’uko bahagera.

Mu 2021, ibihugu 24 bya Afurika, 44% by’umugabane, byatanze eVisa ku Banyafurika, bivuye ku bihugu 9 bya Afurika na 17% by’umugabane mu mwaka wa 2016.

“Ibimenyetso birasobanutse: ibihugu byorohereza abashoramari bo muri Afurika, ba mukerarugendo, abanyeshuri, ndetse n’abakozi mu gusura uturere twabo, ni ibihugu byiyemeje gukurura abashoramari n’impano nyinshi. Ni ibihugu ubukungu buzazanzahuka vuba”, ibi byavuzwe na Khaled Sherif, Visi-Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere ushinzwe iterambere mu karere, kwishyira hamwe na business.

Raporo ya Visa Openness ya 2021 kandi igaragaza ikibazo gikomeye cyo koroshya gahunda ya viza ku bakiri bato bo muri Afrika. Bati: “Urubyiruko rwose icyo rukeneye ni umudendezo wo kuzenguruka umugabane no gushyigikirwa mu gihe bahinduka ba rwiyemezamirimo ba Afurika ndetse n’abayobozi ba za business.”

Imibare yerekana ko ibihugu 36 byateye intambwe cyangwa byagumanye amanota yabyo mu gufungura viza kuva mu 2016.

Hejuru ya 80% by’ibihugu byungukiye muri iyi gahunda yo gufungura za viza ni ibihugu byinjiza amafaranga make, low-income, cyangwa lower middle income.

Ikindi kintu cy’ingenzi kitaweho ni Isoko rimwe rya Afurika mu gutwara abantu n’ibintu mu kirere (SAATM) rizafasha inganda z’indege za Afurika kuzanzahura ubukungu bw’ibihugu bwajegejwe n’icyorezo.

Kugeza ubu, ibihugu 34 bingana na 75% muri Afurika byiyandikishije muri SAATM.

Muri ibyo, ibihugu 10 byiteguye gushyira mu bikorwa SAATM byuzuye
Kompanyi z’indege z’ibihugu bibiri muri Afurika, Ethiopian Airlines na RwandAir Express ziyoboye IATA Pass Pass ku bagenzi mu kubika no gucunga ibyemezo by’ibipimo bya Covid-19 cyangwa inkingo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *