U Rwanda ku rutonde rw'ibihugu bishobora kwibasirwa n’ibitero by’iretabwoba

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa 23 Werurwe 2017 mu kiganiro n’abafite imiturirwa mu mujyi wa Kigali ndetse n’abafite inzego zicunga umutekano, ko ifite ibimenyetso simusiga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya Kigali yazibasirwa.
Muri iki kiganiro, polisi yatangaje ko ibi bitero bishobora guturuka ku banyarwanda ubwabo binjiye mu mitwe y’iterabwoba igendera ku matwara ya kisilamu irimo Al Shabab, Al caida, Islamic state ndetse na Boko Haramu.
Nubwo polisi nta mazina yatangaje y’ababa bihishe inyuma ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora kuzagabwa ku murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, ngo mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka yataye muri yombi umusore w’imyaka 20 y’amavuko i Rusizi aje kuneka aho abasilamu bagenzi be bafatiwe mu mwaka washize wa 2016, uyu musore akaba yariyemereye ko yatumwe n’umutwe wa Al Shabab ndetse ko wanamuhaye imyitozo ku bijyanye no kurwana kuko uyu mutwe ufite kwihimura ku butegetsi bwafunze abasilamu bagera kuri 46 mu minsi yashize bazira ko bagendera ku matwara ya kisilamu.
Polisi yakomeje avuga ko nyuma yaho yongeye gufata undi musore w’imyaka 26 y’amavuko na we wemeza ko yatojwe na Al Shabab, aba basore bombi ngo mu makuru batanze bakaba baravuze ko bari baje gutegura aho bazagaba ibitero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rikomeza rivuga ko aba basore bavuze ko uwo mugambi bagombaga kuwunogereza mu musigiti uri hafi y’ibiro by’umujyi wa Kigali mu mujyi rwagati, nyuma bakagaba ibitero mu isoko rwa nyarugenge riri mu mujyi, n’inyubako zikoreramo Nakumatt (UTC yahoze ari iya Tribert Rujugiro ndetse na Kigali city Tower).
Aha hakaba ari na ho polisi y’u Rwanda ihera ivuga ko u Rwanda ruri ku rutonde rw’ibihugu bishobora kugabwaho ibitero nta gikozwe mu maguru mashya.
ACP Dennis Basabose ushinzwe kurwanya iterabwoba muri polisi y’u Rwanda agira ati”biriya bihugu byose bifite ingabo mu butumwa bw’amahoro mu bindi bihugu ziri nko muri AMISOM nka za Kenya n’ibindi ni tageti ya Al Shabab, u Rwanda na twe turi tageti kubera ko hari abakekwa twafunze bityo bakaba bacyohereza abandi ngo baze gutata bazabone uko batwihimuraho.”
Bitewe n’izo mpamvu zagaragajwe na Polisi y’u Rwanda, polisi yaboneyeho gusaba abafite imiturirwa n’inzu zikomeye mu mujyi wa Kigali gukaza umutekano hongerwa imbaraga ku bijyanye no gusaka abinjiramo baba abantu ndetse ku binyabiziga bikaba umwihariko.
ACP Rogers Rutikanga ukuriye polisi mu mujyi wa Kigali yagize ati”ibi bamaze kutwereka ni ukuri, kubihagarika ntabwo bitangira ari uko byabaye. Mukwiye gufata ingamba, iri somo murifate murimire bunguri, mugende mukurikize ibyo bababwiye nibwo tuzabasha kugera ku mutekano twifuza.”
Polisi kandi yanasobanuye ko ifite ibindi bimenyetso bigaragaza ko imitwe y’iterabwoba yaba ikorera mu Rwanda binyuze mu bitabo byafashwe birimo amabwiriza ku matwara y’iyi mitwe, ikaba yarabifatanye abo mu idini ya Islam.
Ibyo bitabo ngo byari mu rurimi rw’icyarabu ariko abashakaga gutanga izo nyigisho bahitamo kubishyira mu Kinyarwanda kugira ngo byumvikane ku bo bigomba kwigishwa.
Polisi yasabye bene inyubako kujya basaka buri wese winjiye mu nyubako ndetse bagasaka buri modoka hatitawe kuri bene yo ndetse hakanabaho uburyo bwo kugenzura ibyitso kuko nta hantu na hamwe abaterabwoba bashobora kugaba igitero batahafite icyitso.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi yatangaje ko igiye guhangana n’abakoresha badahemba abarinzi babo aho usanga ari imwe muri za nyirabayazana zo gukora akazi nabi zirimo gusanga abarinzi basinzirira aho bicaye ku kazi, abata akazi bakigira mu bindi, abasinda, n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *