U Rwanda mu bihugu bya Afurika byagaragaje kuzanzamuka kudasanzwe mu bukungu

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda ndetse n’ibihugu bitandatu (6) byo muri Afurika rwagaragaje kuzanzamuka bidasanzwe mu myaka ishize, aho ibi bihugu ubukungu bwabyo hagati ya 2015 na 2017 bwazamutse ku rugero rwa 5,4% nk’uko byagaragajwe na raporo nshya ya Banki y’Isi yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatatu.

Nk’uko bigaragara muri iyo raporo, ibindi bihugu bitandatu biri kumwe n’u Rwanda ni Cote d’Ivoire, Ethiopia, Kenya, Mali, Senegal na Tanzania.

Banki y’Isi ivuga ko ubukungu bw’ibi bihugu bwazamutse ahanini kubera isoko ry’imbere mu bihugu ubwabyo. Yongeraho ko ibi bihugu bifite hafi 27% by’abaturage b’akarere kandi bikaba bifite 13% by’Umusaruro mbumbe w’akarere.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu mwaka ushize wa 2016 ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 5,9% nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR). Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bukaba buri kuzamuka muri uyu mwaka wa 2017 nyuma yo guhungabana bikomeye mu myaka isaga 20 ishize nk’uko Banki y’Isi ivuga.

Aka karere kose muri rusange ko munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ngo ubukungu bwako biteganyijwe ko buzazamukaho 2,6%. Gusa ngo kuzanzamuka ko kugaragaramo intege nke bitewe no kuba ubukungu butazamuka ku rugero rumwe n’ubwiyongere bw’abaturage. Ari yo mpamvu Banki y’Isi itanga inama yo kurushaho guhanga imirimo mu rwego rwo kurwanya ubukene.

Ibihugu bya Nigeria, Afurika y’Epfo ndetse na Angola, ari nabyo byihariye ubukungu bwinshi ku mugabane, ubukungu bwabyo nabyo bwongeye kuzamuka nyuma yahoo mu mwaka ushize bwari bwahuye n’ihungabana, ariko kuzamuka kwabyo nako ngo guragenda biguru ntege bitewe no kuba ibi bihugu bikomeje kunanirwa gusubiramo amategeko yabyo ku kijyanye n’ibicuruzwa by’ibanze .

Banki y’Isi ikomeza ivuga ko ibihugu byinshi byibumbiye mu muryango w’ibihugu bicuruza petelori byibumbiye mu Muryango w’ubukungu n’ifaranga rimwe w’Ibihugu bya Afurika yo hagati (CEMAC), byo biri mu bibazo by’ubukungu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *