NANGKA6LJVIJPBF332653KAUUU

U Rwanda mu bihugu byashyigikiye ko Israel na Palestine ziba Leta 2

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda ruri mu bihugu byashyigikiye imbanzirizamasezerano y’umwanzuro usaba ko ikibazo cya Palestine gikemuka mu mahoro, ndetse no kuba habaho Leta ebyiri hagati ya Israel na Palestine.

Ni umwanzuro watowe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025.

Uyu mwanzuro w’amapaji arindwi, urakurikira Inama Mpuzamahanga yakiririwe ku Cyicaro Gikuru cya Loni n’ibihugu by’u Bufaransa na Arabie Saoudite, ku makimbirane amaze imyaka ibarirwa muri mirongo hagati ya Israel na Palestine.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel zanze kuyitabira.

Umwanzuro wo ku wa Gatanu washyigikiwe n’ibihugu 142 byo hirya no hino ku Isi birimo n’u Rwanda, ibivuze ko na rwo rushyigikiye ko Palestine yaba igihugu cyigenga.

Ibihugu 10 byonyine birimo Argentine, Hongria, Israel, Palau, Papouasie Nouvelle-Guinée, Paraguay, Micronesie, Nauru, Tonga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni byo byarwanyije uriya mwanzuro, na ho 12 bihitamo kwifata.

Ibihugu byifashe birimo Albania, CamĂ©roun, Repubulika ya Tchèque, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ecuador, Ethiopie, Fiji, Guatemala, Macedoine y’Amajyepfo, Repubulika ya Moldova, Samoa na Sudani y’Epfo.

Umwanzuro usaba ko hajyaho Leta ebyiri watowe, mbere y’amasaha make Minisitiri w’Intebe wa Israel arahiye ko Palestine itazigera na rimwe iba igihugu.

Usibye kuba uriya mwanzuro ushyigikira kuba hajyaho Leta ebyiri, unamagana umutwe wa Hamas wagabye ibitero byiciwemo abanya-Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.

Wamagana kandi ibitero Israel imaze igihe igaba ku bikorwaremezo by’abasivile muri Gaza, kuba yaragose uriya mujyi no kuba ikomeje kwicisha inzara abawutuye; ibyo Loni ivuga ko byateje ikibazo gikomeye cy’ubutabazi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *