arab-slaver-scaled

U Rwanda mu bihugu byatoye ko ubucakara ari ‘icyaha ndengakamere kiruta ibindi’ cyibasiye inyoko muntu

Sangiza iyi nkuru

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe yatoye umwanzuro wemeza ko ubucakara bwakorewe Abanyafurika mu bucuruzi bw’abacakara bwambukaga inyanja ya Atlantique ari “icyaha gikomeye kurusha ibindi byibasiye inyokomuntu”.

Ni nyuma y’icyifuzo cyari cyatanzwe na Ghana isaba ko ririya zina rihabwa ubucakara, ikindi ibihugu bigize Loni bigatekereza gusaba imbabazi ku byabaye no gutanga indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ubucakara.

Umwanzuro w’uko ubucakara bwakorewe Abanyafurika ari icyaha ndengakamere kurusha ibindi byibasiye inyokomuntu byabayeho, watowe n’ibihugu 123 byo hirya no hino ku Isi birimo n’u Rwanda.

Ni mu gihe ibihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Argentine ari byo byonyine byawurwanyije.

Ibihugu 52 byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi byo byahisemo kwifata, ndetse ibi bihugu bimaze igihe byaranze gutanga indishyi ku bagizweho ingaruka n’ubucakara bivuga ko inzego z’ubuyobozi bwabyo ziriho muri iki gihe  zidashobora kubazwa amakosa yakozwe mu bihe byashize.

Hagati y’imyaka ya 1500 na 1800, abantu bari hagati ya miliyoni 12 na 15 bavanww muri Afurika bajyanwa ku mugabane wa Amerika gukora uburetwa ku gahato. Bivugwa ko abarenga miliyoni ebyiri bapfiriye muri urwo rugendo.

Kuri ubu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe n’Umuryango w’Ibihugu byo mu birwa bya Carraïbes bivuga ko ingaruka z’ubucakara zikigaragara mu ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu no kudatera imbere, ibigira ingaruka ku Banyafurika n’abakomoka kuri Afurika ku isi hose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Ablakwa yavuze ko “ibikomere by’ubucakara bikomeje kugaragara mu bisekuru byinshi, binyuze mu ivangura no guhezwa, kuko abantu benshi batandukanyijwe n’umugabane wabo kandi bagasigara mu bukene.”

Icyakora ibihugu nk’u Bwongereza bwagize uruhare rukomeye mu bucuruzi bw’abacakara, bwavuze ko bwemera ububabare n’agahinda byatewe n’ibi bikorwa, gusa Ambasaderi wabwo muri UN, James Kariuki, yavuze ko hari ibibazo mu magambo yakoreshejwe mu gutora uriya mwanzuro.

Uyu yagaragaje ko “nta cyaha kimwe gikwiye gufatwa nk’ikiruta cyangwa kiri munsi y’ikindi.”

Uhagarariye Amerika muri Loni we yagaragaje ko igihugu cye kitemera uburenganzira bwo gusaba indishyi ku bintu byabaye kera bitari binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga icyo gihe.

Dan Negrea yongeyeho ko Amerika itemeranya n’ikoreshwa ry’amateka mu nyungu zo gusaranganya umutungo wo muri iki gihe ku bantu cyangwa ibihugu bifitanye isano ya kure n’abahohotewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *