Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we, Jeanette Kagame kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Werurwe bageze I Beijing mu Bushinwa mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2, aho bakiriwe na perezida w’iki gihugu, Xi Jinping n’umufasha we , Peng Liyuan.
Mu biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, perezida Kagame yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse n’inkunga u Bushinwa butera u Rwanda by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere ibikorwaremezo.
Perezida Kagame yagize ati: “ U Rwanda rwishimira imibanire myiza n’ubufatanye dusangiye, kandi inkunga y’u Bushinwa mu nzego zitandukanye mu Rwanda, by’umwihariko mu bikorwaremezo no mu iterambere ry’imishinga yabaye ingirakamaro ”.
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko ubushake bwa Afurika bwo gukorana n’ibihugu byo muri Afurika buhawe ikaze, kandi ko u Rwanda n’ibihugu by’ibifatanyabikorwa ku mugabane, rwiteguye kugira uruhare mu ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rwe, perezida Xi Jinping yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka 45 mu ubufatanye nta makemwa, avuga ko bwarushijeho kwaguka ku buyobozi bwa perezida kagame nk’uko inkuru y’urubuga rw’umukuru w’igihugu ivuga.
Yifuje ko ibihugu byombi byakomeza gukorana bya hafi ku nyungu z’abaturage babyo, maze akomeza agira ati: “ Uri umunyapolitiki wubashywe ku rwego rwo hejuru muri Afurika, igihugu cyawe cyateye intambwe nini mu bukungu, mu iterambere ry’imibereho ku mugabane kandi turifuza kubona izindi ntambwe mu iterambere ry’ubukungu ku mugabane .”
Yongeyeho ko ubushinwa buzakomeza kubahiriza amahame y’ubwubahane, kwizerana no kugira icyo bageraho gifatika kuko bazacira inzira ibihugu byabo uko ari bibiri ndetse n’umugabane wa Afurika kuko ngo: “ Isi ni iyacu ”.
Perezida Kagame nawe yavuze ko u Rwanda rwifuje gufatanya birushijeho n’u Bushinwa mu bijyanye n’iterambere ry’inganda ndetse ashishikariza ibigo byo mu Bushinwa gushora imari mu bijyanye n’inganda mu Rwanda.
Yavuze kandi ko u Bushinwa bufite umwanya udasanzwe mu mibanire n’amahanga, kandi ashima ko u Bushinwa bwubaha abafatanyabikorwa bo muri Afurika.
Perezida Kagame yaboneyeho guha ubutumire mugenzi we, Jinping bwo kuzasura u Rwanda.
Perezida w’u Bushinwa akaba yiyemeje gufasha u Rwanda kubaka igice cyagenewe inganda, asaba ubufatanye bukomeye mu bijyanye no guteza imbere inganda, guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe, kubaka ubushobozi, ibikorwaremezo, no kuzamura ubukerarugendo n’umutekano, anizeza ko u Bushinwa buzakomeza gushishikariza ibigo by’Abashinwa gushora imari mu Rwanda nk’uko byatangajwe na Xinhua, Ibiro Ntaramakuru byo mu Bushinwa.
Amafoto:
Amafoto: Village Urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com













