Abakuru b’Ibihugu 23 birimo u Rwanda kuri uyu wa 30 Werurwe 2021 basabye ko hashyirwaho amasezerano yo kwitegura ibindi byorezo bishobora kuzibasira Isi mu gihe kizaza.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byabitangaje, ababisabye bayoboye ibihugu birimo: Fiji, Portugal, Romania, u Bwongereza, u Rwanda, Kenya, u Bufaransa, u Budage, u Bugiriki, Koreya y’Epfo, Chile, Costa Rica, Albania, Afurika y’Epfo, Trinidad na Tobago, u Buholandi,Tunisia, Senegal, Esipanye, Norvège, Serbia, Indonesia, Ukraine; bashyigikiwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).
Aba bakuru b’ibihugu bigaga ku buryo Isi yakwigobotora icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo, bavuze ko mu gihe kitazwi kizaza Isi izahura n’ibindi byorezo, bityo hakaba hakenewe ubufatanye mu kwitegura kubirwanya hakiri kare.
Bati: “Hazaza ibindi byorezo. Nta Leta imwe cyangwa se urwego rwarwanya iki cyago rwonyine. Twizera ko ibihugu byakwifatanya mu gushyiraho amasezerano mashya yo kwitegura ibyorezo no kubirwanya.”
Aba bayobozi bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyaje gitunguranye, n’ibindi byaza bitunguranye. Bavuga kandi ko Isi ikwiriye kuba yarahakuye amasomo, ikayashingiraho ishyiraho uburyo bwo kurwanya ibindi byorezo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


