U Rwanda n’u Burundi byiyemeje gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro

Sangiza iyi nkuru

Ba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba n’uw’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, na bagenzi babo bo mu Ntara ya Muyinga n’iya Kirundo mu Burundi, biyemeje gufatanya byimbitse mu gukemura ibibazo by’umutekano ku mipaka ibihugu byombi bihuriyeho.

Ibi aba bayobozi babigarutseho kuri uyu wa Mbere mu biganiro bagiranye bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi, byabereye ku mupaka wa Nemba.

Muri iyi nama, aba bayobozi biyemeje gufatanya byimbitse mu gukemura ibibazo bigaragara umunsi ku munsi ku mupaka w’ibihugu byombi, no kujya bahura rimwe mu mezi atatu ariko bitabuza ko buri munsi habaho gukorana.

Aba bayobozi kandi biyemeje gukora ubukangurambaga ku baturage ku mpande zombi, hagamijwe kumenyekanisha agaciro k’umupaka ndetse n’amategeko agenga umupaka hagamijwe kugabanya ibyaha bikorerwa ku mupaka w’ibigugu byombi.

Abayobozi kandi biyemeje gukorana mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, gufatanya mu kurwanya imitwe igamije guhungabanya umutekano ku mpande zombi, gutegura ibikorwa bihuriweho by’imidagaduro nk’imikino n’ibindi.

Ibi bikaba bizagerwaho binyuze mu bufatanye mu gukemura ibibazo, guhanahana amakuru ku gihe hagati y’inzego, inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, no kurwanya ruswa na magendu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda n’u Burundi byiyemeje gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro
    Nibagire vuba bahuze imipaka dusurane duhahirane murwanda have umugeni no muburundi have undi

  2. U Rwanda n’u Burundi byiyemeje gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro
    Nibagire vuba bahuze imipaka dusurane duhahirane murwanda have umugeni no muburundi have undi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *